Mico The Best yashyize hanze indirimbo nshya ‘‘AMABIYA’’ yaramaze iminsi ateguza abakunzi be REBA VIDEO

Umuhanzi Mico The Best ubarizwa muri Kikac Music yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘‘AMABIYA’’ yaramaze hafi Ukwezi ateguza abafana be.

Uyu muhanzi ukora injyana Nyafrika ya Afro Beat, nkuko yaramaze iminsi atanga integuza ku bakunzi be yashize atanga ibyo yarari kubategurira mu ndirimbo asohoye avuga ko ije mu gihe cyiza cy’Impeshyi akaba yizerako abafana biwe bazayikunda nkuko bakunze izabanje.

Mico The Best warumaze amezi abiri adasohora indirimbo ashyize hanze indirimbo nshya yise ‘AMABIYA’ yari yarabanje kuvugisha benshi kubera uburyo uyu muhanzi amaze kumenyerwaho kugira indirimbo zifite amagambo azimiza cyane.

Indirimbo yaherukaga gukora niyo yakoranye n’umuraperi Riderman bise ‘Ubunyunyusi’ ikaba imaze kurebwa n’abantu benshi ku rubuga rwa YouTube.

‘AMABIYA’ ni ndirimbo y’iminota itatu n’amasegonda atandatu ivuga ku bubi bw’inzoga ishobora kugutamaza igihe cyose. Kuko hari aho aririmba avuga ukuntu atamazwa n’inzoga kuko aba yashutswe n’umukobwa wamuhaye inzoga bikaza kurangira ataye ubwenge. Ati ‘’Abana bakunda amabiya ese mwagabanyije…. Mico The Best.’’

Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Producer Made Beat, mugihe amashusho yatunganyijwe n’uwitwa Fayzo Pro afatanyije na Eazy Cuts.

Mico The Best yashyize hanze indirimbo nshya ‘’AMABIYA’’ yaramaze iminsi ateguza abakunzi be ‘’AMABIYA’’ 

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YA MICO THE BEST YISE ‘‘AMABIYA’’ VIDEO

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *