Mico The Best yambitse impeta umukobwa yitegura kugira umugore [AMAFOTO]

Umuhanzi Mico The Best uri mu bakunzwe cyane muri iki gihe mu Rwanda, yibohoye ubusore asaba umukobwa witwa Clarisse bakundana ko yamubera umugore undi amwemerera atazuyaje.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 4 Nyakanga 2021 mu gihe Abanyarwanda bizihizaga isabukuru y’imyaka 27 yo kwibohora, umuhanzi Mico The Best nawe yahisemo kwibohora ubusore atera ivi asaba umukunzi we ko yamwemerera bagakomezanya urugendo rwose rw’ubuzima basigaje ku Isi.

Ni ibirori byabaye bikitabirwa n’abantu bake barimo inshuti za hafi ndetse n’abasanzwe bakorana mu munzu ya Kikac Music, umuhanzi wagaragaye amushyigikiye muri uru rugendo Mico The Best atangiye ni umuraperi Riderman.

Urukundo rwa Mico na Clarisse ntirwigeze rumenyekana cyane mu itangazamakuru. Amakuru agera kuri CelebzMagazine avuga ko aba bombi nta gihe kinini bamaze bakundana kuko n’umwaka utuzuye.

Mu magambo ye Mico The Best yanditse abinyujije ku rubuga Instagram yanditse agira ati ‘‘Reka tubane ubuzima bwacu bwose, nzakwemeza ko, ngomba kwesa imihigo kuva umunsi twahuye, nari nzi ko nifuza kubana nawe igihe cyose, ubuziraherezo. Wakoze kuvuga ngo Yego.’’

Uyu mukobwa Clarisse yari asanzwe azwi mu kumurika imideli ndetse yanagaragaye muri filime ya Bad Rama yitwa ‘Cowboy’.

Mico The Best yateye ivi asaba umukobwa Clarissa kuzamubera umugore

Clarissa nawe ntiyazuyaje yahise amwemerera ngo ‘Yego’

Mico The Best yatangiye ubuzima bushya n’umukunzi we Clarissa

Mico The Best yambitse impeta umukobwa yitegura kugira umugore

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *