Menya Impamvu Umwamikazi w’Ubwongereza Elizabeth agira isabukuru Kabiri mu mwaka

Umwamikazi Elizabeth II w’Ubwongereza uyu munsi arizihiza isabukuru ye y’amavuko y’imyaka 95, bikaba bibaye ubwa Kabiri Isabukuru ye ihuriranye n’ibibazo birimo ikiriyo cy’umugabo we uherutse kwitaba Imana ndetse na COVID19 yugarije Isi. Ariko isabukuru ye yizihiza kabiri mu mwaka.

Ni umuco uhera mu 1748 bigamije kuyishimira igihe ikirere kiba ari cyiza ku buryo haba ibirori bikomeye bibera hanze.

Umwamikazi agira iminsi ibiri y’isabukuru – uwa nyawo tariki 21 z’ukwa kane, kuko yavutse tariki 21/04/1926, n’umunsi w’ibirori by’igihugu by’isabukuru ye – ku wa gatandatu wa kabiri w’ukwezi kwa gatandatu.

Umuco w’isabukuru kabiri mu mwaka ku bami cyangwa abamikazi b’Ubwongereza watangiye mu myaka irenga 250 ishize utangijwe n’Umwami George II mu 1748.

Yari yaravutse mu kwezi kwa 11, ukwezi bizwi ko mu Bwongereza haba hari ikirere kibi.

Umwami George yashakaga ko haba ibirori bikomeye birimo na rubanda – ariko ukwa 11 si ibihe byiza byo kubikora.

Uwo mwami yategetse ko ibirori by’isabukuru ye ku rwego rw’igihugu bizabera rimwe n’akarasisi ka gisirikare mu mpeshyi, aho ikirere baba bizeye ko ari cyiza.

Kuva ubwo niho hatangiye umuco wo kwizihiza ku rwego rw’igihugu isabukuru y’Umwami cyangwa Umwamikazi w’Ubwongereza mu mpeshyi!

Bitavanyeho n’isabukuru nyayo y’umunsi yavutseho.

Umwamikazi Elizabeth II ubusanzwe ku isabukuru ye aba ari kumwe n’umuryango we.

Ubusanzwe haba kurasa imizinga 41 mu busitani bwitwa Hyde Park, imizinga 21 mu busitani bwa Windsor Great Park n’imizinga 62 ku munara wa Tower of London.

Ibyo byose uyu munsi byasubitswe kubera icyorezo cya coronavirus.

Ibirori by’iwe mu rugo nabyo biraba bitoya kuko Umwamikazi n’abo mu muryango we bakiri mu kiriyo nyuma y’urupfu rw’umugabo we Igikomangoma Philip wapfuye ku myaka 99.

The Royal Family Twitter: Ubwo umwamikazi Elizabeth II yararikumwe n’umugabo we Igikomangoma Phil uherutse kwitaba Imana ku myaka 99

Ibirori by’akarasisi ka gisirikare bizwi nka Trooping the Colour byo kwizihiza ku rwego rw’igihugu iyi sabukuru ubundi biba mu kwezi kwa gatandatu, uyu mwaka nabwo ntabwo bizaba.

Ku mwamikazi Elizabeth II, ni inshuro ya gatatu gusa mu bwami amazeho imyaka 67 ibi birori n’akarasisi bitabayeho.

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI CHRISTIAN




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *