Menya byinshi ku kigo SaladMaster cyizihiza imyaka 75 iri muzahinduriye abantu ubuzima mu Rwanda no ku Isi

SaladMaster ni ikigo gikora ibijyane na Salade kikaba kimaze kuba ubukombe kubera uburambe no gutanga servise nziza ku batuye Isi muri rusange.

Ikigo SaladMaster cyatangiriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko kimaze kugira amashami atandukanye hirya no hino harimo n’igihugu cy’u Rwanda, kimaze gufasha abantu guhindura ubuzima no guteza  imbere  ubuzima bwiza bwabo binyuze mu gukora Salade igezweho.

Kuri ubu iki kigo kirizihiza imyaka 75 kimaze gikora ibyo bikorwa birimo no gutanga ubuzima bwiza ku miryango itandukanye ku Isi.

Ikigo cya SaladMaster cyashinzwe  mu 1946 na Harry Lemmons watangije uruganda akoresheje imashini nto yo gukata salade muri Amerika, kuva icyo gihe yabashije guhindura ubuzima bwa  muntu binyuze mu guhanga udushya mu bijyanye n’imirire.

Mu kiganiro na Annest Namata Umuyobozi  wa LCL Salad Master Rwanda yadutangarije ko hari byinshi bagezeho muri iyi myaka kuva yagera mu Rwanda, Dore ko yatangiye kuhakorera kuva tariki 7 Mutarama 2017 mu myaka isaga itanu bakaba barungukiyemo byinshi kuko byahaye bamwe ubuzima bwiza kubera akazi babonye.

Yagize ati: “Salad Master kuva yatangizwa n’umuntu umwe ariko yabashije guhindura ubuzima bw’abantu barenga 400 mu gihe gito kandi n’ubu umubare uracyiyongera.’’

Annest Namata Umuyobozi wa LCL Salad Master mu Rwanda yatangaje ko bishimira ibyo bagezeho

Yongeraho ati: “SaladMaster 316ti ni ibikoresho byifashishwa mu guteka neza ibiryo kuko ntibifata umugesi, nta mwanda bigira bityo ifasha abantu kwiteza imbere mu bijyanye no kugira ubuzima bwiza kuri buri wese n’umuryango we.’’

Annest akaba ashishikariza abantu kurya neza, kubaho neza, no kugira ku buzima bifuza mu gihe batetse ibyo kurya mu Rugo.

Mu gusoza Annest Namata yavuze ko muri uku kwezi kwa Karindwi ubwo bazaba bizihiza imyaka 75 Salad Master imaze ikorera ku Isi hose, ari Ukwezi kwiza mu bucuruzi aho bashyize igorora abakiliya babo bazajya bagura bimwe mu bikoresho byabo bagahabwa  ikindi cy’ubuntu mu rwego rwo kwishimira imikoranire yabo aho bakorera i Nyarutarama.

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *