Melinda Gates yemeza ko Afurika igiye gukubitwa cyane na COVID-19

Melinda Gates wahoze ari umugore w’ umuherwe w’ umunyamerika Bill Gates yatangaje ko Afrika igiye gukubitwa bikomeye n’ icyorezo cya COVID-19.

Melinda Gates wafatanyije na  Bill mu gushinga Foundation Gates yashimangiye iyi ntero yemeza ko umugabane wa Afrika ugiye guhura n’ ibibazo bikomeye izatezwa na Corona bitewe n’ uko ngo imibare y’ abanduye, abakize n’ abishwe n’ iki cyorezo  itangwa n’  ibihugu ikiri hasi cyane.

Mu kiganiro na CNN, Melinda yagize ati” Imibare y’ abanduye COVID-19 muri Afrika iteye inkeke kuko nta bushobozi ibihugu bifite byo gusuzuma ndetse no gukingira abaturage babyo”.

Yakomeje anavuga kandi ko mu minsi iri imbere imihanda myinshi y’ ibihugu bya Afurika izaba yuzuye imirambo y’ abantu bishwe na Corona virus.

Mu magambo ye bwite, Melinda yagize ati”Umutima wanjye uri muri Aurika, ndahangayitse bitewe n’ uko imibare igaragaza uburyo COVID-19 ihagaze muri Afurika iri hasi cyane bitandukanye n’ ukuri”.

Gaston Rwaka/Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *