MC Monday yakomoje ku ishyari n’ukuntu yakomanyirijwe mu myidagaduro agasezera umuziki n’ibindi byose biwushamikiyeho

Assoumani Gashumba wamamaye mu itangazamakuru no mu muziki mu Rwanda ku izina rya MC Monday yasobanuye iby’irengero rye  n’ukuntu yakomanyirijwe mu myidagaduro agasezera umuziki n’ibindi byose biwushamikiyeho.

MC Monday atangaza ko yazinutswe uruganda rwa muzika bitewe n’uhuri rw’ibibazo yagiye ahuriramo na rwo birimo kuba mu 2012 abantu batazwi baratemaguye imodoka ye bayisanze mu rugo rwe mu gicuku.

Uyu mugabo muri Werurwe 2014 ngo  yahisemo gukuramo akarenge ngo arebe ko yabona agahenge, asezera umuziki.

MC Monday yahagaritse umuziki by’agateganyo, ahamya ko ashobora kuzawugarukamo Imana nibishaka. Nyuma yo gusezera muri Gicurasi 2014, nabwo imodoka ye yogongewe mu rugo iwe bamwe bakabihuza n’ibibazo uruhuri yari amazemo iminsi.

Muri Nzeri uwo mwaka, yatangaje ko yagarutse muri muzika ariko byanga gufata bimuyobeye ahitamo kwigendera ubutareba inyuma n’ubwo avuga ko byanga bikunze azagaruka mu gihe nawe atazi.

Yavuze ko kimwe mu byatumye azinukwa uruganda rw’umuziki ari ishyari yagiriwe n’abari baje bamusangamo cyane ko uretse kuba umunyamakuru yari afite na studio yitwaga ‘C4D’.

Ati “Buriya abanyarwanda turi beza ku isura ariko ku mutima ntabwo turi beza. Bamwe bababazwa no kuba undi yateye imbere. Ishyari ryabaye ikibazo, murabizi cyane batema imodoka yanjye n’imipanga n’ibindi ntavuze. Baje kugira Imana njyewe ngira ibyago, nyakubahwa Perezida Paul Kagame avuga ku ndirimbo yanjye yitwa ’Inyoni yaridunze’.”

“Ntawe yategetse ko indirimbo zanjye bazihagarika, nta nama y’abaminisitiri yateranye ngo bankomanyirize ariko abantu bamwe bo ubwabo bamfatanyije n’abandi bo mu itangazamakuru baravuga ngo tumuzimye, ahantu hose hari indirimbo zanjye barazisiba, umuturage yazisaba bakazibura.”

Mc Monday wamamaye mu guteza imbere muzika nyarwan - Inyarwanda.com

Uyu mugabo afatwa nk’impirimbanyi yaharaniye kuzamuka k’umuziki nyarwanda guhera mu myaka ya za 2000. Uretse kuba umunyamakuru anazwiho kuba umuhanzi. Niwe waririmbye “Inyoni yaridunze”, “Gitanu”, “Panda Gali”, “Oh Rayon” n’izindi. Ubu asigaye yikorera ku giti cye mu bijyanye n’itumanaho.

Shabani Chris

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *