“Maraha Series”filime ihuriyemo ibyamamare mu Rwanda iragaruka ku myitwarire n’amayeri y’urubyiruko no gucana inyuma hagati y’abashakanye muri ibi bihe

Hatangijwe filime y’uruhererekane “Maraha Series” ihuriyemo ibyamamare binyuranye mu myidagaduro yo mu Rwanda,izajya itambuka kuri Channel ya “Youtube Maraha”itambuka 2 mu cyumweru ikaba yibanda cyane ku myitwarire ikwiye gushimwa n’ikwiye kunengwa ku rubyiruko mu Rwanda n’abashakanye muri ibi bihe

Iyi filime igaragaramo abasanzwe ari abanyamakuru n’abakinnyi ba filime,hamaze gushyirwa ahagaragara ibice bine bigaruka ku myitwarire  idahwitse n’amayeri bamwe mu rubyiruko bifashisha muri ibi bihe bibwira ko ari byo bigezweho

Umutoni Adeline ukina yitwa Kessy uyoboye abakinnyi,yahamirije Celebzmagazine.com ko bahisemo gutangiza iyi filime mu rwego rwo kugaragaza uburyo hari urubyiruko rurangwa n’imyitwarire idahwitse bibwira ko ari byo  bigezweho nanone ikazagaruka ku mayeri urubyiruko rwifashisha muri ibi bihe bigoranye ababyeyi kuvumvura.Yatangaje kandi ko amarembo afunguye ku rubyuruko bifuza gukina muri Maraha ariko bagomba kuba bafite imapano n’ubushake.

“Maraha Series” itegurwa na Maraha entertainment,ubifuza ifashishe Email: cyangwa ubahamagare kuri 0785536782/0780451272.

Kanda hano urebe incamake ya filime “Maraha series”

Abdou Bronze

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *