Manirareba wasabye ko Perezida Kagame aba umwami w’ u Rwanda yashinze ishyaka

Manirareba Herman  umugabo ufite imyaka 45 y’ amavuko ukomoka mu Karere ka Kamonyi yashinze ishyaka rya politiki aryita ‘Abanyamurage’ riharanira ko u Rwanda rwongera kuyoborwa n’ Umwami nk’ uko byahoze.

Iki gikorwa cyo gushinga iri shyaka ABANYAMURAGE cyabaye ku ya 22 Kamena 2020, uwarishinze avuga ko hagiye gukirikira igikorwa cyo kuryandikisha muri RGB ku buryo ritangira gukorera mu Rwanda kumugaragaro.

Ibi bibaye nyuma yaho muri 2018 Manirareba Herman yandikiye ibaruwa Inteko Nshingamategeko ayisaba ko Perezida Paul Kagame akaba umwami w’ u Rwanda uganje ndetse n’ umufasha we Jeanette Kagame akaba umwamikazi bityo na nyuma yabo umwana wabo w’ imfura Yvan Cyomoro akazamusimbura ku ngoma.

Muri iyi baruwa Celebzmagazine ifitiye kopi, Manirareba yasobanuraga mu buryo bwimbitse ko impamvu yamuteye gusaba ko Paul Kagame agomba kuba umwami ngo ni uko ababyeyi be bamuhungishije ubwicanyi bwagombaga kumuhitana bwateguwe n’ abazungu bushyirwa mu bikorwa na PARMEHUTU muri 1959.

Ati’ Ntabwo numva uburyo Perezida Kagame yayoboka Repubulika kandi azi ububi bwayo nifuza ko yaba umwami maze u Rwanda rukongera gutunganirwa muri byose kuko Repubulika ni umurage w’ abera kandi nibo boretse u Rwanda babiba amacakubiri , ivanguramoko ndetse banashishikariza abanyarwanda kwicana’.

Manirareba yakomeje avuga ko nta cyiza na kimwe cya Repubulika azi ngo ahubwo umusaruro umwe abona yazanye ni jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri 1994.

Gaston Rwaka/Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *