Mali : Perezida Ibrahim Boubakar yagiye ku ntebe akunzwe agiye kuyivaho azinutswe

Ku nshuro ya 2 mu gihe kitarenze icyumeru abaturage b’ i Bamako muri Mali bakoze imyigaragambyo y’ akarahabutaka yamagana Perezida Ibrahim Boubacar Keita bamusaba kurekura ubutegetsi mu maguru mashya.

Abaturage ba Mali barangajwe imbere n’ abanyapolitiki barwanya ubutegetsi, sosiyete sivile n’ abahagarariye amadini bishyize hamwe bamagana  Perezida Ibrahim Boubacar Keita banamusaba ko yarekura ubutegetsi nubwo we avuga ko agiye gukora Leta y’ ubumwe bo basanga amazi yararenze inkombe.

Umwe mu bavuga rikijyana muri Mali , Imam Mahmoud Dicko uyobora impuzamashyaka irwanya Leta yavuze ko nubwo badashaka guteza imvururu cyangwa se kumena amaraso mu gihugu cyabo ngo ariko bazakomeza guharanira ko icyifuzo cyabo cyubahirizwa Perezida Ibrahim Boubacar Keita n’ abambari bakarekura ubutegetsi.

Igiteyeye amakenga n’ uko abaturage bigaranzuye Ibrahim Keita mu gihe bari bamutoye bamwizeye kuva muri 2013 bakanongera kumutora kubayobora manda ya kabiri muri 2018.

Mu byo uyu Ibrahim aryoza hari ukuba atarashoboye guharanira ubusigire bw’ iki gihugu cyibasiwe n’ intamabara z’ urudaca z’ intagondwa zigendera ku mahame ya Isilamu cyane cyane mu gace k’ amajyaruguru ya Mali aho abaturage bahora bakwirwa imishwaro ndetse n’ abasirikare ba Leta bakicwa ubudasiba.

Albert Rugwiro/Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *