Mako Nikoshwa agiye gukorera abafana igitaramo cy’urwibutso

Nyuma y’igihe kinini umuhanzi Makonikoshwa atigaragaza ndetse hatanazwi irengero rye,atangaza ko agarukanye impinduka by’akarusho arategura igitaramo kwinjira ari ubuntu.

Mako Nikoshwa ukunzwe mu ndirimbo Malina yahamirije itangazamakuru ko  yafashe igihe cyo kuvugurura ibikorwa bye bya muzika ndetse atifuje kujya kure y’abafana be.

Ati »Mfite icyerekezo cyo kujya ncurangira abakunzi banjye nkora ibitaramo binyuranye kugira ngo nongere nshimishe abakunzi banjye, ngeze mu myaka y’abakuze ni yo mpamvu ngomba gukora byinshi kandi byiza nk’uko bikwiye.”

Agarukanye impinduka, yateguye igitaramo cy’imbaturamugabo cyo kumuhuza n’abafana be kwinjira ari ubuntu.

Ati”Ndi gutegura igitaramo  cyizaba ku Cyumweru  ahitwa Quiet Club cyitwa  “Makoni Koshwa comeback live concert” kwinjira ni ubuntu.”

Yifuza gutangira gucuruza ibihangano bye abinyujije mu bitaramo azakora hirya no hino mu gihugu.

Abdou Bronze

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *