Loni yiyemeje guhashya SIDA kugeza muri 2023

Umuryango Wabibumbye ONU  wavuze kuri uyu wa kane ko ufite ikizere ko icyorezo cya Sida kizaba cyatsinzwe mu mwaka w’2030. Ni inyuma y’imyaka 40 umuntu wa mbere agaragaye ko yawanduye.

Ikigo cya Loni kirwanya  Sida, cyavuze ko hafi ibihugu 40 kw’isi birimo gukurikiranwa kugira Sida izabe yagabanutse mu baturage bayo ku rugero rwa 90 kw’ijana. Muri ibyo bihugu harimo ikenda byo mu munsi y’ ubutayu bwa Sahara.

Raporo yasohowe na ONU ivuga ko miliyoni 37 n’ibihumbi 600 by’abantu kw’isi bagendana icyorezo cya Sida mu mwaka wa 2020.

Ikigo cya Loni kirwanya  Sida kirasaba guterwa inkunga ya miliyari 29 z’amadolari uyu mwaka kugira iyo ntego bifuza kugeraho ishoboke.

Inama rusange ya ONU yo ku rwego rwo hejuru ku nshuro ya gatanu izaterana kuri Sida  kuva kw’itariki ya 8 kugera itariki ya 10 y’uku kwezi kwa gatandatu 2021.

Ivomo:VOA

Gaston Rwaka/Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *