Liza Kamikazi yiyibukije ibihe byiza yagiranye na  THE BEN-VIDEO

Umuhanzikazi Liza Kamikazi ubu usigaye yariyeguriye indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana,yiyibukije ibihe byiza yagiranye n’umuhanzi The Ben ababazwa nuko bitazongera ukundi.

Liza Kamikazi ntakiri umuntu wigenga ababona ko yasubiye inyuma arabumva -  Kigali TodayLiza Kamikazi ni umuhanzi wakunzwe mu ndirimbo z’urukundo n’izivuga ku buzima busanzwe nka ‘ Nkiri muto’, ‘ Iyizire ft Mike ’, ‘ Kirenga ’, ‘Rahira yaririmbanye na The Ben’ n’izindi nyinshi. Yaserukiye u Rwanda mu maserukiramuco akomeye y’umuziki , gusa kuri ubu ni umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana .

Ubukwe: The Ben agiye gushyira mu rugo Miss Pamella bibanire nk'umugabo  n'umugore – YEGOB #rwanda #RwOT

The Ben ubuzima bwarahindutse

Mu gitondo cy’uyu wa Mbere yifashishije urukuta rwe rwa Facebook yiyibukije ibihe byiza yagiranye na The Ben byakurikiwe n’ifoto barikumwe.

Ati” Mbacire umugani mbabambuze umugani, nuzava ikamugani azasange ubukombe bw’umugani bukiziritse ku( ibindi simbyibuka🤦🏾‍♀️)z’ Urugo🤩

Kera habayeho umugore n’ umugabo maze babyara abana batanu. Abakobwa batatu n’ abahungu babiri. umukobwa wabo w’ubuliza akura akunda gutarama ndetse no gukora mu Nganzo.
Akura afite inzozi zo Gukora ku ijuru akagera ku kwezi anyuze iy’inganzo.
Iliza mu bakobwa yaje gukotanira Kugera ku nzozi ze ariko akiguruka ibicu abyogoga, Uko yegera Ukwezi agusatira atangira kumva ashaka Umucyo uruta uw’ ijoro asubira ku isoko maze aca iy’ Umwuka. Ubu tuvugana Iliza ari ku Zuba. Harashyuha cyane ariko hahora Umucyo.
Sijye wahera, Hahera umugani.
Harabaye ntihakabe hapfuye imbwa n’imbeba , hasigaye inka n’ ingoma.
THE BEN] urabyibuka ko hano twari tumaze kugafata😜
@aimablekubana yadukubise award mu Ijoro ry’ urukundo Awards. Icyo gihe Rahira yabaye the best love song of the year💃🏾💃🏾💃🏾 nyuma ya performance z’ inkazi zagomba kwemeza abahembwa
🏆
It was fun doing business with you THE BEN] I hope we get to do it again in one of the 🌄 sunrises🥰🥰🥰“.
Liza Kamikazi wamenyekanye cyane mu muziki w’indirimbo zisanzwe (secular music) nyuma akaza gukizwa akinjira mu muziki uhimbaza Imana, ni umukristo akaba n’umuramyi mu itorero “New Life Bible Church” riherereye mu Kagarama. Yahoranaga ubwoba bw’ukuntu azabaho aretse umuziki umwinjiriza amafaranga akumva acitse intege, ariko umuhamagaro w’Imana uratangaje ubu abayeho neza kandi afite amahoro yo mu mutima.

Uyu mubyeyi ufite umugabo n’abana batatu wizihiza imyaka irindwi amaze yeguriye ubuzima bwe Kristo, mu yandi magambo akijijwe.  Yagiye akora indirimbo nyinshi zamumenyekanishije harimo “Rahira” yakoranye na The Ben n’izindi nyinshi.

Liza Kamikazi yifashishije umugabo we n'abana mu - Inyarwanda.comKu bwe avuga ko izo ndirimbo yakoraga atarakizwa ari ubuhamya ku bazireba bose harimo n’abana be bigatuma babasha kumenya agaciro ko gukizwa ndetse bakamenya ko hari aho Imana ikura umuntu n’aho imugeza bityo bakagira inyota yo kwegera Kristo.

IGIHE on Twitter: "Ikiganiro na Liza Kamikazi: Ibyo utamenye ku gukizwa  kwe, uko yasengeye umugabo w'umuzungu n'ibindi (Video). |#RwOT →  https://t.co/kGq6THv4nj… https://t.co/huS7B4wlEJ"Nyuma ya Rahira yabiciye bigacika muri 2009, The Ben na Liza bagiye kongera  gukorana indi ndirimbo. - Impano.rwKanda hano urebe video zishimishije




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *