Livia Thiana Iteka niwe wabaye Miss Burundi umwaka 2021-AMAFOTO

Livia Thiana Iteka wari uhagarariye Bujumbura Mairie yambitswe ikamba ry’ubwiza, ubwenge n’Umuco rya Miss Burundi 2021 nyuma y’imyaka itatu igikorwa cyo gushaka uhiga abandi muricyo gihugu kitaba.

Ni mu birori byaraje abantu amajoro kuko byatangiye mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki 09 Mata 2021 bigeza mu rucyererera ryo kuri uyu wa Gatandatu, bibera ahitwa Centre de Formation Professionnelle de Kigobe (Kuba Chinois) mu Mujyi wa Bujumbura mu Burundi.

Livia Thiana Iteka niwe wabaye Miss Burundi umwaka 2021

Iki gikorwa cyagiye gutangira amatike yemereraga abantu kugikurikirana yashize mbere y’amasaha macye ngo gitangire nkuko byari byatangajwe n’abategura Miss Burundi.

Livia Thiana niwe wabaye Miss Burundi 2021 igisonga cye cya Mbere kiba Muhoranamana Berry Bernice naho Nshimirimana Saba Sabrina aba igisonga cya kabiri.

Muhoranamana Berry Bernice wabaye igisonga cya Mbere afite imyaka 20 y’amavuko

Livia yambitswe ikamba asimbura Annie Bernice Miss Burundi 2017 wari umaze imyaka itatu yambaye iri kamba.

Ni mu gihe Dative Uwimana yegukanye ikamba ry’umukobwa ukunzwe mu irushanwa ‘Miss Popularity’. Uyu mukobwa asanzwe afite ikamba rya Miss University Africa Burundi, ndetse yari mu kanama nkemurampaka kemeje Miss Career Africa yabereye i Kigali mu mpera za 2020.

Nshimirimana Saba Sabrina wabaye igisonga cya kabiri, afite imyaka 18 

Gutora Miss Burundi 2021 byitabiriwe n’Umugore wa Perezida w’u Burundi, Angelique Ndayishimiye ndetse yifotoranyije n’abakobwa 15 bavuyemo Nyampinga mu kugaragaza umuco w’Igihugu.

Mubyo Livia Thiana Iteka wabaye Miss Burundi 2021 yahembwe harimo imodoka, agenerwa essence y’umwaka wose, ubwishingizi bw’igihe cy’umwaka, igihe imodoka ye igize ikibazo izakorwa, umushahara wa buri kwezi n’itike y’indege yo gutemberera i Dubai.

Dative Uwimana yegukanye ikamba ry’umukobwa ukunzwe mu irushanwa ‘Miss Popularity’

Mu gihe igisonga cya Mbere Muhoranamana Berry Bernice yahembwe miliyoni 2 (Fbu) amafranga y’u Burundi, igisonga cya kabiri Nshimirimana Saba Sabrina ahembwa 1,500,000 Fbu (amafranga y’u Burundi) naho Miss Popularity (Yari ahagarariye Kirundo) yahembwe 1,000,000 Fbu.

Madame Perezida w’u Burundi, Angelique Ndayishimiye yitabiriye ibirori bya Miss Burundi 2021

Livia Thiana Iteka ubwo yageraga mu modoka yahawe nk’igihembo nyamukuru byari ibyishimo

Miss Burundi uyu mwaka yagiye ahabwa ibihembo byinshi birimo n’umushahara azajya yakira buri mwaka

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO BIJYANYE

PHOTO: Yaga

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *