Leta y’Uburundi yahagaritse ibitaramo bya Israel Mbonyi

Mbonyicyambu Eric uzwi nka Israel Mbonyi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda yamaze guhagarikwa gutaramira mu gihugu cy’u Burundi nkuko byatangajwe na Leta y’iki Gihugu.

Israel ukunzwe cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yari ageze kure imyiteguro y’ibitaramo yagombaga gukorera mu Burundi. Kuri ubu ibi bitaramo byasubitswe na Minisiteri ishinzwe Iterambere ry’Abarundi n’Umutekano w’Abaturage.

Mu butumwa iyi Minisiteri yanyujije ku rukuta rwayo rwa twitter mugitondo cyo kuri uyu wa 28 Nyakanga 2021, bavuze ko Israel Mbonyi atemerewe gukorera ibitaramo i Burundi kuko atarabona uburenganzira bw’abayobozi babifitiye ububasha muri iki gihugu.

Bagize bati Umuhanzi Israel Mbonyi utegerejwe mu Burundi ntabyemerewe. Ntarabona uburenganzira bw’abayobozi b’u Burundi babifitiye ububasha.

Byari biteganyijwe ko Israel Mbonyi azakorera ibitaramo bitatu mu Burundi, icyambere cyari kuzaba ku itariki ya 13, ikindi ku ya 14 agasoza ku ya 15 Kanama 2021.

Kavakure Valentin umuyobozi wa kompanyi yitwa Akeza Creations yateguraga ibi bitaramo yavuze ko nawe amakuru y’ihagarikwa ry’ibi bitaramo yayabonye kuri twitter nk’uko n’abandi babibonye.

Ati Uko mwabibonye ni ko nabibonye, nta kintu niteguye kubivugaho ngiye gutangira gushaka amakuru ningira ayo menya ndabamenyesha.”

Israel Mbonyi aherutse gutangaza ko yemeye kujya gutaramira i Burundi nyuma yuko bari bamaze kumutumira inshuro zirenga 100 mu myaka ine, ariko muri izo nshuro zose ntibyakundaga.

Mbonyi yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuwa 20 Gicurasi 1992. Yabyawe na Bizimana Shushe Jean Claude na Murorunkwere Dorcas akaba ari umwana wa gatatu mu muryango w’abana barindwi: abahungu 3 n’abakobwa 4. Yakoze indirimbo nyinshi zahembuye imitima ya benshi mu kuramya no guhimbaza Imana.

Israel Mbonyi yari yatumiwe mu gitaramo i Burundi

Isarel Mbonyi arikumwe nabateguraga igitaramo i Burundi

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA TONZI

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *