Leta ya Eswatini yemeza ko Umwami Mswati III atahunze

Leta ya Eswatini yabeshyuze amakuru yavugaga ko Umwami Mswati III yahungiye muri Afurika y’ Epfo nyuma y’ aho abigaragambya barwana n’ abasirikare bashyigiye ubutegetsi.

Visi Perezida wa Leta ya Eswatini, Themba Masuku yatangaje ko Umwami MswatiIII ari mu gihugu ndetse akomeje kuyobora anagamije gukemura ibibazo byugarije igihugu cye.

Themba Masuku yagize ati” Nifuza kumenyesha abaturage bacu ndetse n’ umuryango mpuzamahanga ko umwami ahari kandi ahugiye mu mirimo ikindi mbasabye n’ uko mwakomeza kurangwa n’ ituze muri ibi bihe bikomeye by’ imigaragambyo”.

Umwami Mswati ufite abagore 15

Imyigaragambyo yamagana Mswati III umaze imyaka 35 ku butegetsi yatangiye mu cyumwweru gishize abigaragambya bashaka impinduka aho bagenda bavuga batacyifuza ingoma nyabami ngo ahubwo bifuza impinduramatwara ishingiye kuri demokrasi.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *