Kwizera Olivier nabo bareganwa gukoresha ibiyobyabwenge barekuwe

Umunyezamu wa Rayon Sports n’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ Olivier Kwizera na bagenzi be barindwi bari bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi bakatiwe igifungo cy’umwaka umwe usubitse, bisobanuye ko barekuwe.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 6 Nyakanga 2021 nibwo aba basore bose aribo Kwizera Olivier, Ntakobisa David, Runanira Amza, Mugabo Ismael, Mugisha Adolphe, Rumaringabo Wafiq, America Djuma na Sinderibuye Seif, basubiye imbere y’Ubutabera kugira ngo basomerwe imyanzuro. Ni nyuma y’uko bari baburanye ku wa 28 Kamena 2021.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwahamije ko bose bahamwa n’icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi.

Umwanzuro warwo uvuga ko bahanishijwe igifungo cy’umwaka umwe ariko usubitswe kuri buri wese, ibi bisobanuye ko barekurwa bagakomeza gahunda zabo bisanzwe.

Umunyamategeko aganira n’Itangazamakuru yasobanuye ko iyo uregwa akatiwe umwaka usubitse bisobanuye ko arekurwa agakomeza ubuzima bwe busanzwe, icyakora aramutse yongeye gufatirwa muri icyo cyaha uwo mwaka utararangira ahanwa hiyongereyeho na wa mwaka basubitse.

Olivier Kwizera nabo bareganwa basabiwe gusubika igifungo cy’umwaka bari bakatiwe

REBA HANO VIDEO Y’IBIGANIRO BYACU

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *