Kwibuka 27:Umuhanzi Jizo yasuye agenera umukecuru w’incike ibiribwa n’ubwunganizi mu buvuzi-VIDEO

Ku nshuro ya 27 hibukwa abazize Genocide yakorewe Abatutsi muri Mata 1994,umuhanzi Juvens Isingizwe Olvier uzwi ku izina rya ‘Jizo’ ukunzwe mu njyana ya R&B POP, yerekeje mu murenge wa Kigali agenera umukecuru w’incike ubufasha bugizwe n’ibiribwa ndetse n’ubwunganizi mu buvuzi.

Umuhanzi Jizo yasuye agenera umukecuru w’incike ibiribwa n’ubwunganizi mu buvuzi

Umuhanzi Jizo aherekejwe  n’itsinda ry’abanyamakuru,yerekeje mu karere ka Nyarugenge,umurenge wa Kigali,akagali k’Amahoro amateka agaragaza ko hishwe Abatutsi benshi muri Genocide bajugunywa mu mugezi wa Nyabarongo.

Jizo yababajwe n’ubuzima umukecuru Mudahogora Leontine abayemo nyuma yo kurokoka Genocide yakorewe Abatutsi yahitanye umuryango we bikamusigira ibikomere n’ubumuga bwo mu mutwe.

Abaturanyi basangije uyu muhanzi n’abanyamakuru ko mu gihe cyo Kwibuka buri mwaka, Mudahogora Leontine aba atakirara mu nzu kuko ngo asubira muri ibyo bihe bigatuma arara hanze yihisha yanga kwicwa.

Umukecuru Mudahogora Leontine usanzwe afashwa n’abaturanyi be,yabwiye itangazamakuru ko Genocide yamutwaye abana,umugabo n’abavandimwe be.

Umuhanzi Jizo usanzwe ari umuganga yihanganishije Mudahogora Leontine  amwizeza kumubera umwana ndetse amugenera ubufasha bugizwe nibiribwa n’ubwunganizi mu buvuzi.

Uyu musore waherukaga gukora indirimbo ”Ariko wowe” Ifi mu butayu’,‘Ndagukumbuye’, ‘Caroline’, ‘Komeza’ avuga ko Muzika ari uguhozaho ko nta mpungenge zo gusubira inyuma kuko ubu afite indirimbo nyinshi muri studio zimaze kurangira.

Yasoje aha ubutumwa buri mu Nyarwanda wese ko kwirinda Covid- 19 ari inshingano za buri wese ko abantu bakwiriye kureka gucengana na Polisi kuko ntaho byatugeza nta mpamvu yo gukorera kujisho cyangwa ngo twumve ari uko tubonye abahitanwa na Coronavirus kuko twazashiduka yatumaze.

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIRAMBUYE

INDIRIMBO YE NSHYA

Abdou Bronze

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *