Kunenga ivanguraruhu muri Amerika kwa Vladmir Putin bihatse iki?

Mu gihe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hakomejwe kuvugwa imyigaragambyo ndetse n’ ubwicanyi bushingiye ku ivanguraruhu rikorerwa abirabura, Perezida w’ u Burusiya, Vladmir Putin usanzwe ashuditse na Donald Trump  anenga mugenzi we anavuga ko ibyo ari ikimenyetso cy’ intege nke.

Putin yavuze ko iyi myigaragambyo imaze iminsi ibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari ikimenyetso cy’ intege nke ariko anashimangira ko iki gihugu gifite ibibazo by’ ingutu bya politike y’ imbere mu gihugu, nk’ uko yabitangarije RFI mu mpera z’ icyumweru gishize.

Isesengura ryigenga rya Celebsmagazine risanga nubwo Putin ari umukeba wa Amerika ntibimubuza kuba ari inshuti ya Donald Trump kuko amakuru menshi yagiye agaragaza ko yamushyigikiye bikomeye mu gihe cy’ amatora yamuhuzaga na Hillary Clinton.

Kuba rero Putin avuga ko Leta ya Trump ifite ibibazo nta rwango rurimo ahubwo yifuza ko byakemuka,  ibyo bigaragarira buri wese nubwo U Burusiya ari umukeba wa Amerika nta kabuza ko kuba Trump yakomeza kuyobora Amerika ari inyungu zikomeye ku Burusiya.

Abakurikiranira hafi politiki y’ imbere yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika basanga imyigaragambyo imaze iminsi yamagana ubuhubutsi n’ iyicarubozo bikorwa na polisi kandi bikomeje kwibasira abirabura bishobora kugabanya amahirwe ya Tryump mu kongera gutorerwa kuyobora iki gihugu manda ya Kabiri.

celebs@editorial




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *