Ku myaka ye 107 yatangaje ibanga ryamufashije kuramba

Louise Signore ni umukecuru w’imyaka ubaye ikinyejana kirenga akaba atuye i Bronx mu mujyi wa Newyork muri Letazunze Ubumwe za America. Ubwo yizihizaga isaukuru ye y’amavuko kuri uyu wa kane yatangaje ko impamvu yumva byatumye aramba aruko atigeze ashaka umugabo.

Mu magambo ye yagize ati”Niba bakora iyo myitozo ngororamubiri, nanjye ndayikora.niba bari kubyina nanjye ndabyina. Ndacyashobora kubyinamo gakeya. Iyo maze gufata ibyo kurya by’amanywa, nkina Bingo, rero ubwo umunsi uba urangiye kandi mba nakoze”

Louise Signore yakomeje agira ati”Ntekereza ko ibanga ry’imyaka mfite igera kuri 107: sinigeze nshakana n’umugabo. Ntekereza ko iryo ari ryo banga. Umunsi umwe umuvandimwe wanjye yarambwiye ati”Iyaba ntarigeze nshaka umugabo.”

Bamwe mu nshuti zabo za hafi bavuga ko umuvandimwe wa Louise Singore afite imyaka 102, ndetse ko bishoboka ko kuramba kw’aba bantu ari impano bahawe n’Imana mu muryango wabo. Uyu mukecuru Signore, ubwo yizihizaga umunsi we wa’amavuko ibi birori bikaba byabereye ahitwa I Bartow Community Center mu mujyi wa Coop, ahari hateraniye imbaga y’abantu barenga 100. 

Twabibutsa ko uwitwa Alelia Murphy, w’imyaka 114 ari we uherutse kwegukana igihembo cy’umuntu ubayeho igihe kirekire muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika. Uyu Murphy ubusanzwe atuye ahitwa I Harlem mu mujyi wa New York, ukaba ari nawo mujyi Louise Signore yavukiyemo.

 

Theogene Uwiragiye.

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *