Ku myaka 28 y’ amavuko, Mahoro Jean yiyemeje gukora politiki mu buryo buziguye

Umunyarwanda, Mahoro Jean w’ imyaka 28 y’ amavuko yiyemeje gukora politiki mu buryo buziguye ngo kuko yifuza kugira uruhare mu buzima bw’ iterambere n’ impinduramatwara bishingiye mu kubahiriza amaheme nshingiro ya demokrasi.

Uyu Mahoro Jean nubwo akiri umunyeshuri muri Kaminuza mu ishami ry’ ubwubatsi , magingo ya niwe Muvugizi w’ ishyaka ritaremererwa gukorera mu Rwanda, DALFA-MURINZI  rya Victoire Ingabire Umuhoza.

Mu kiganiro kirambuye Celebzmagazine.com, twifuje kubaza Mahoro Jean uburyo abona ikirere cya politiki mu Rwanda ndetse n’ icyabimuteye gukora politiki.

Mahoro yavuze ko asanga ari uburenganzira bw’ umuntu kugira uruhare muri politiki y’ igihugu cye n’ ubwo yaba akibarizwa mu rubyiruko.

Ati « Mu  gihe nta makosa ndimo ntabwo ngomba gutinya gukora politiki cyane cyane ko itegekonshinga ritabimbuza gusa ngomba kwirinda amakosa naho ubundi byose birasobanutse ».

Mahoro Jean yaboneho umwanya wo gushimangira ko imbaraga z’ urubyiruko  zikeneye muri politiki y’ igihugu ariko… { iyo mvuze ibyo mbashaka kuvuga urubyiruko ruteguye neza mu mutwe no mu mubiri ku buryo rwaba umusemburo w’ impinduka nziza… }.

Yakomeje agira ati «  Ngendeye kuri filozofi y’ ishyaka ryanjye DALFA-UMURINZI nifuza  ko ngomba gutanga umusanzu wanjye kugira ngo ibintu bihinduka neza kandi mu mahoro nta gusunikana cyangwa guhohoterana ».

Kanda hano:

Ku musozo w’ ikiganiro twagiranye Mahoro Jean yavuze ko atumva neza abantu bibaza ko opozisiyo ari umwanzi w’ igihugu ngo kuko kuba mudasangiye imyumvire n’ umuntu bitavuga ko ari umwanzi wawe ahubwo uwo ashobora gutuma umurikirwa ukabona n’ uburyo wakosora bimwe na bimwe bitagenda neza.

Gaston Rwaka/Celebzmgazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *