Ku myaka 15 Abba Marcus Mayanja imfura ya Chameleone aritwara mu modoka y’ikitegererezo-VIDEO

Umwana w’umuhungu w’imfura mu muryango w’umuhanzi w’icyamamare muri muzika ya Uganda, Dr Jose Chameleone, nyuma yo kwegukana imidari n’ibikombe byinshi ari nako aba icyamamare mu mukino wo koga n’ubwo akiri muto.Yagaragaye atwaye imodoka nziza y’ikitegererezo igezweho yahawe na se .

Abba Marcus Mayanja uherutse gushyira hanze indirimbo ye ya mbere yise ‘Game Over’,uyu wa kabiri hasakaye video imugaragaza ari kumwe na murumuna we yitwaye mu modoka nziza y’ikitegererezo ndetse byemezwa na se ko ihenze.

Abba Marcus Mayanja amaze kwegukana ibihembo byinshi  yabashije kwegukana imidali ibiri ya zahabu, ibiri ya Silver ndetse n’umudali umwe wa Bronze by’akarusho yabashije kwegukana imidali itandukanye mu marushanwa yo koga.

Abba mu mpera z’umwaka wa 2013 yagiye guhagararira Uganda  mu Buhinde mu nama mpuzamahanga yari yahuje abana baturutse mu bihugu bitandukanye ku Isi.

Abba Marcus yegukanye imidali myinshi mu mukino wo koga

Shabani Chris

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *