Kohereza ingabo za RDF muri Mozambique ni igikorwa cy’ ubufatanye-Moussa Faki

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe(AU) watangaje ko wishimiye kuba u Rwanda rwarohereje ingabo 1000 mu rwego rwo kurwanya iterabwoba rimaze imyaka ryaribasiye  Intara ya Cabo Delgado muri Mozambique.

AU yavuze ko iki gikorwa cya RDF by’ umwihariko n’ u Rwanda muri rusange ari ikimenyetso cyo gufatanya n’ ibindi bihugu bya SADC mu kurwanya iterabwoba rimaze iminsi ryaribasiye  Isi.

Akoresheje urubuga rwe rwa twitter, Moussa Faki Mahamat uyoboye Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe  yagize ati” Nemeje ko ingabo z’ u Rwanda na polisi bijya i Cabo Delgado nk’ uko byasabwe na Guverinoma ya Mozambique ariko ni igikorwa cyo gushyira hamwe no gufatanya.

Ingabo z’ u Rwanda kimwe n’ ibindi b’ ibihugu bizajya bikorana n’ ingabo za LETA ya Mozambique mu rwego rwo kurwanya imitwe y’ iterabwoba no kugarura umutekano.

Assumpta Gema/Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *