Kiyovu Sports yunamiye imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside mu 1994 ishyinguye k’Urwibutso rwa Kigali

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sport buyobowe na Juvenal Mvukiyehe bwasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, bwunamira ndetse bunashyira indabo ahashyinguye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yibukwa ku nshuro ya 27.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Mata 2021, Abayobozi, Abakinnyi n’Abanyamuryango ba Kiyovu Sports ndetse n’abahagaraiye abafana basuye Urwibutso rwa Kigali rushyinguyemo inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ahatanzwe ubutumwa bukomeye ku ba-Sportif bijandika mu bikorwa bibi biganisha habi igihugu.

Abarimo umuyobozi wa Kiyovu Sports na Kapiteni Kimenyi Yves bunamiye imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside mu 1994 ishyinguye k’Urwibutso rwa Kigali i Gisozi

Abakinnyi, abatoza ndetse n’abanyamuryango ba Kiyovu Sport, bose bari baje muri iki gikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, basangijwe amateka y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yateguwe kugeza ishyizwe mu bikorwa.

Perezida w’iyi kipe, Mvukiyehe Juvenal, yageneye ubutumwa aba-Sportif bijanditse mu mahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse anatanga inama ku bakunzi ba Siporo.

Juvenal Mvukiyehe Umuyobozi wa Kiyovu Sports niwe wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ahibukwa abakinnyi n’abayobozi bari muriyo ikipe n’Abanyarwanda muri rusange

Yagize ati ”Nk’Aba-Sportif ni igikorwa twifuza guha agaciro kugira ngo abantu nituba turi muri Siporo, twumve ko tudakwiye kujya mu bindi bikorwa bibi, bityo rero muri Kiyovu Sport twifuje kubimburira abandi ba-Sportif bose, duhe agaciro abacu bazize Jenoside mu 1994, cyane ko umuryango wa Kiyovu Sports wabuze Aba-Sportif, abakinnyi n’abakunzi bacu bazize Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse kandi hakaba hari Aba-Sportif bacu bijanditse muri ibyo bikorwa bibi, bityo rero ubu butumwa bukaba bugenewe Abasportif n’abakunzi ba Siporo, bamenye ko kwijandika mu bikorwa bibi bitagira aho biganisha igihugu cyacu”.

Abayobozi n’abanyamuryango ba Kiyovu Sports basuye urwibutso rwa Kigali mu kunamira Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994 basaga 250 000 bahashyinguwe

Kimenyi Yves kapiteni w’ikipe ya Kiyovu Sports areba amafoto y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yabakorewe mu 1994 

Abayobozi bagiye basobanurirwa amateka arangwa ku rwibutso rwa Gisozi ahashyinguwe imibiri y’Abatutsi 250000 Jenoside yabakorewe mu 1994

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *