King James na Shaddy Boo batawe muri yombi na Polisi

Umuhanzi Ruhumuriza James wamenyekanye mu muziki nka King James arikumwe na Shadia Uwimbabazi uzwi nka Shaddy Boo ku mbuga nkoranyambaga batawe muri yombi barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID19.

Si uyu muhanzi gusa na Shaddy Boo bafashwe, kuko Polisi y’u Rwanda yerekanye n’abandi bantu batandatu barikumwe mu bishe amabwiriza yo kwirinda COVID19, bakaba bafatiwe mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Boneza.

Mu gihe u Rwanda rukomeje guhangana n’ingaruka zo gukumira icyorezo cya Coronavirus gikomeje kwica benshi, Guverinoma yashyizeho amabwiriza mashya arimo na gahunda ya Guma Mu Rugo iri mu mujyi wa Kigali n’imirenge imwe n’imwe mu tundi turere iherutse gushyirwa mu gahunda ya Guma Mu Rugo.

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburengerazuba CIP Bonaventure Twizere Karekezi yabwiye Radiyo Isangano ati: Yego nibyo batawe muri yombi ari abantu umunani kubera ko barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID 19,batawe muri yombi tariki 29 z’ukwa Karindwi [Nyakanga] bari hariya ku kiyaga cya Kivu mu murenge wa Boneza”.

Umuvugizi akomeza avuga ko abandi itahita imenye amazina yabo gusa abazwi ari King James na Shaddy boo.

Mugihe King James azwiho kutanywa inzoga ariko amakuru yahamijwe n’umuvugizi  CIP Bonaventure wavuzwe ko basanzwe bari mu nzu ya Passager bari mu busabane banywa inzoga, nubwo byavugwaga ko aba bose bari bagiye mubyerekeye ubucuruzi.

Akarere ka Rutsiro ni kamwe   mu turere tumaze iminsi 14 muri gahunda ya Guma mu rugo bitewe n’imibare y’abandura COVID 19 yakomeje kwiyongera.

Umuhanzi King James yatawe muri yombi kubera kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID19

Shaddy boo uzwi ku mbuga nkorayambaga ari batawe muri yombi

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *