King James akomeje  kugenera inkunga abahanzi mu Rwanda,nyuma ya Yverry utahiwe n’umuraperi Zilha

Ruhumuriza James wamenyekanye mu muziki nka King James yatangiye gufasha umuraperi ukizamuka Zilha yabonyemo impano ikomeye nyuma yo kubikorera Yverry umaze kubaka izina mu Rwanda.

HANGA | Article :King James yakoze indirimbo ivuga ku mukobwa wasaritswe no gufuhira umukunzi weIBYAMAMARE.com | Rwandan Online News Website | Page 24

King James ngo yanyuzwe bikomeye n’ubuhanga bwe, ababazwa n’uko abantu batamuzi ndetse n’umuziki akora hari uburyo utari ku rwego rwiza kubera amikoro.

Mu gufasha uyu musore, King James yahereye ku mushinga w’indirimbo “Zararyoshye” yasubiwemo ikorwa neza ndetse inakorerwa amashusho meza.

Si iyi ndirimbo gusa yamufashije, Zilha ageze kure umushinga wa Album ye ya kabiri ari nayo ya mbere azaba akoze kuva atangiye gufashwa na King James.

King James yagize ati ”Njye uyu musore namubonyemo impano numva namushyigikira uko nshoboye. Si umuhanzi ngiye gukorera ‘management’ ahubwo nzamufasha uko nzashobozwa. Afite impano kandi nibaza ko abanyarwanda bazishimira ubuhanga bwe mu muziki.”

Zilha agiye kuba umuhanzi wa kabiri King James afashije mu buryo buzwi, cyane ko ari nawe warambitse ibiganza ku rugendo rwa Yverry mu muziki.

Uyu muraperi mushya ugiye gushyigikirwa na King James ubusanzwe yitwa Kavugwa Ismael, yavukiye i Nyarugenge tariki 6 Mutarama 1993.

Ni umwana wa gatanu muri barindwi bavukana, amashuri yisumbuye yayasoreje muri APACE, ikigo giherereye mu Mujyi wa Kigali.

Zilha yavuze ko yishimiye kuba King James yaramubonamo ubushobozi, ati ”Ndi umuhanzi ukizamuka, sinakubeshya byarantunguye kumva ko icyamamare nka King James yaba yaranyuzwe n’umuziki wanjye. Nibaza ko nanshyigikira nta kabuza impano yanjye izagaragarira Abanyarwanda.”




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *