Kimenyi Yves yongeye gushimangira urwo akunda umukunzi we Muyango mu ndirimbo iharawe muri iki gihe

Umuzamu w’ikipe y’Igihugu akaba na Kapiteni w’ikipe ya Kiyovu Sports Kimenyi Yves Didier yashimangiye urwo akunda umukunzi we Miss Muyango aherutse kwambika impeta yo kubana mu ndirimbo iharawe cyane muri iki gihe ya Ruti Joël ifite amagambo ataka umukobwa mwiza.

Ni ifoto yashyize kuri Story ye ya Instagram arangije ayiherekeza indirimbo yitwa Igikobwa ikunzwe cyane kubera ubuhanga burimo butaka umwali w’u Rwanda.

Kimenyi nubwo ataraherutse kugaragaza amarangamutima kuri uyu mukobwa yihebeye dore ko haherukaho ama foto yaba bombi amwifuriza isabukuru ye y’amavuko. Bityo benshi bakaba bari baratangiye kwibaza nimba ibyabo byaba byarasubiye inyuma.

Mu gace yashyizeho kuri iyo ndirimbo naho Ruti aririmba avuga ati ‘‘Igikobwa, Ndakuramukije cyane kagira Imana.., ariko se uraho inzobe idahanda, Ndagukunda nawe urabizi.’’

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *