Kigali:Abasabiriza ku mihanda batekerejwe

Ubuyobozi bw’Umugi wa Kigali buratangaza ko bugiye gukorana n’inzego z’umutekano mu gusubiza mu rugo abari kugaragara ku mihanda yo mu mujyi basabiriza bakagenerwa ubufasha kugirango bitume bubahiriza amabwiriza ya gahunda ya guma mu rugo.

Hari bamwe mu bagaragara ku mihanda itandukanye yo mu mujyi wa kiagali, aba bari kuhagragara mu gihe hashyizweho amabwiriza yo kuguma mu rugo gusa iyo ubabajije impavu batari kuguma mu rugo bagusubizako bakeneye ubufasha burimo ibifungurwa kugirango babashe kuguma murugo.

Kuri iyi ngingo, Ubuyobozi bw’Umugi wa Kigali Madamu Umutoni Gatsinzi Nadine, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho myiza y’Abaturage akavugako bagiye gukorana n’inzego z’umutekano, aba bari kugaragara basabiriza bagasubizwa mu ngo bityo bakabashakira ubufasha .

Nubwo aba basabiriza batari kuguma mu rugo nkuko amabwiriza ya minisiteri y’ubuzima bigena ko gahunda ya guma mu rugo igomba kubahirizwa na buriwese nabo iyo ubavugisihije bumvikana bavugako batabikora nkana ahubwo ari ku bw’ubushobozi buke .

Minisiteri y’ubuzima ishishikariza buri Munyarwanda kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo Covid-19.

Hagenimana Thierry

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *