Kigali: Gusuzugura abakorerabushake byatumye Dasso iyobora abagenzi binjira mu modoka

Kuva icyorezo Corona cyatangira kugaragara mu Rwanda muri Werurwe 2020, Leta  ibicishije mu buyobozi bw’ Umujyi wa Kigali byatangije gahunda yo gukoresha urubyiruko rwiswe abakorerabushake mu gufasha abagenzi kutegerana binjira mu mudoka mu rwego rwo kwirinda Covid-19.

Amakuru agera kuri Celebzmagazine .com kandi nayo yigenzuriye yemeza ko hari abagenzi batandukanye bagenda basuzugura abakorerabushake ndetse bakanababangamira mu mirimo yabo bahawe n’ ubuyobozi.

Kwanga gukaraba amaboko nk’ uko bikwiriye, kutabyigana no kutegerena aho bategera imidoka no guterana amagambo n’ aba bakorerabushake ni bimwe mu bigenda bigaragara ku bagenzi bamwe na bamwe.

Gusa iki kibazo cyo kutavuga rumwe hagati y’ abagenzi n’ abakorerabushake gifata intera ndende mu bihe by’ amasaha y’ umuvundo(heures de pointe) aho abagenzi benshi bifuza kugera aho bagiye vuba na bwangu.

Ayo n’ amasaha yo kugera ku kazi ku bakozi batandukanye ndetse no ku banyeshuri baba baharanira kugera ku ishuri baba bacererewe cyangwa se bataha.

Iyo myitwarire inaniza aba bakorerabushake ishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw’ abantu bakaba bakwandura COVID-19.

Ubuyobozi bw’ igihugu ku bw’ inyungu z’ abaturage nta yandi mahitamo bwabona usibye kwifashisha abashinzwe umutekano mu gufasha urwo rubyiruko  rw’ abakorerabushake mu rwego rwo kuzuza inshingano rwahawe.

Niyo mpamvu DASSO. POLICE n’ abandi bashobora kugaragara mu bikorwa nk’ ibyo.

Gaston Rwaka/Celebzmagazine.com

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *