Kigali: Bamwe mu bakozi ba Hilltop basaba ubuyobozi bw’ iyi hoteli kubahiriza itegeko ribarengera

Amakuru atugeraho kandi dufitiye gihamya yemeza ko Hill Top Hotel ikorera mu    Mujyi wa Kigali yirukanye abakozi bayo bagera kuri 20 ibasimbuza abandi yitwaje ko ibahagaritse kubera icyorezo Covid-19.

Bamwe mu bahoze ari abakozi ba Hill Top bagahagarikwa hakoreshejwe ubutumwa bugufi bwa telephone(sms) batangarije…ko birukanywe ndetse bakupirwa imishahara mu gihe Leta yo yakoraga iyo bwabaga ngo ihe abaturage ibiribwa.

Aya makuru agera kuri Celebzmagazine.com ikesha abantu bakurikiranira hafi ibikorerwa muri Hilltop yemeza ri ko bamwe muri aba bakozi bari bamaze mu kazi imyaka igera ku 8,7, 5, 4  ariko batagira amasezerano y’ akazi asobanutse ndetse batagira n’ ubwizigame.

Muri aba bakozi bahagaritswe mu buryo butemewe n’ amategeko twashoboye kugirana ibiganiro bagize ati” Ubuyobozi bwa Hill Top bwaratuhagaritse muri Covid-19 hagati, ariko nyuma buza kutwohereza message nyuma ikibabaje rero ni uko twahise tumenya ko yazanye abandi bakozi bashyashya bituma duhera mu gihirahiro”.

Iperereza ryacu na none ryaje kumenya ko muri iki gihe cya COVID-19, Hilltop Hotel yakomeje gukora neza kuko yagiye ibona ibiraka bikomeye urugero rufatika ni ahantu yagiye igemurira abantu bari mu kato nka Camp Kigali, Kirehe, mu Gatenga kwa Carlos aha ibarurishamibare twakoze rigaragaza ko ku munsi iyi Hotel yakiraga abantu basaga 500 buri munsi byumvikane ko nta mpamvu igaragara ko yagomba gusimbuza abakozi yari isanzwe ikoresha kuko nta kibazo cy’ amafaranga abahemba yagize mu buryo bugaragara.

Si ibyo gusa kuko hari n’ amakuru atugeraho avuga ko muri Mata 2020, iyi Hotel yari ifite akazi muri Kirehe icyo gihe ngo Akarere karayirukanye bitewe n’ imitangire mibi ya serivisi ku buryo hari n’ abakozi bayo bahafatiwe bitewe n’ ikibazo cy’ amadeni Hilltop yari ifitiye ababagemuriraga.

Gusa hashize iminsi iyi Hotel yaje kwishyura aya mafaranga y’ aba suppliers bakorera mu Karere ka Kirehe abakozi bararekurwa babona gusubira I Kigali mu kazi kabo.

Twifuje kumenya icyo ubuyobozi bwa Hilltop buvuga kuri iki kibazo gihangayikishije abakozi bayo twahamagaye Umuyobozi wayo ushinzwe imicungire, Alexis Munyaneza.

Tumubajije kuri iki kibazo cy’ abakozi batugejejeho,  ku murongo wa telephone, Alexis Munyaneza yemeye ko  habaye ikibazo gitunguranye bituma bahagarika abakozi mu gihe Covid-19 yari imaze kugera mu Rwanda.

Ku ruhande rumwe, Ati” Ntabwo ari twebwe nka Hill Top twenyine kuko mu gihugu hose byarabaye ndumva aba bakozi batakagombye kwinuba kuko ubutumwa twabohereje burasobanutse ndibaza ko bakagombye gutegereza kugeza tariki ya 6 Nyakanga 2020 muri icyo gihe badasubijwe ku murimo ubwo hari icyo bazagenerwa nk’ uko itegeko rirengera umukozi ribiteganya.

Ku rundi ruhande Alexis Munyaneza yasobanuye ko icyumweru kimwe bakimara guhagarika abakozi bahise batangira kubona akazi kenshi ariko bitewe ni uko abo bakozi bahagaritswe batari bemerewe gusohoka mu ngo zabo ngo byabaye ngombwa ko bajya biyambaza abanyabiraka batuye hafi ya Hilltop Hotel.

Ku bijyanye n’ imikorere mibi irimo ubwambuzi ndetse n’ ubwirasi buvugwa mu bayobozi ba Hilltop bivugwa ko bakangisha abakozi ko ntaho babarega mu Rwanda, Alexis Munyaneza yavuze ko nta muntu wakwitwaza ibyo mu Rwanda yabigereranyije n’ {ubushenzi…}.

Ati “ Ibi ni isebanya rikorwa n’ abantu bashaka kwangiza ubucuruzi bwacu ndetse ni inkorabusa zitifuza kubona abantu batera imbere cyangwa se bagaragaza ubushobozi mu bikorwa byabo bya buri munsi”.

Hilltop Hotel yatangiye gukora mu mwaka w’ i 2006 nta yandi mashami ifite mu gihugu ariko ifite gahunda yo kwagura amarembo yayo mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu Ntara zose zigize igihugu.

Albert Rugwiro/Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *