Kid Gaju waregwaga gucuruza abantu n’ubwinjiracyaha bwo gufata ku ngufu umwe muba miss yarekuwe

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Kamena 2021 ni bwo Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwategetse ko Muhinyuza Justin uzwi mu muziki nka ‘Kid Gaju’ afungurwa by’agateganyo.

Uyu muhanzi yari akurikiranyweho icyaha cyo gushaka gucuruza abantu n’ubwinjiracyaha bwo gufata ku ngufu umwe mubakobwa bitabiriye Miss Rwanda 2021 n’icyo gukoresha ibiyobyabwenge.

Kid Gaju yagejejwe mu rukiko kuwa Kane, tariki 24 Kamena 2021 atangira kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Urukiko rwanzuye ko nta mpamvu zikomeye rwabonye zatuma akurikiranwaho icyaha cyo gucuruza abantu n’icy’ubwinjiracyaha bwo gufata ku ngufu. Rutegeka ko  afungurwa akazakurikiranwa ku cyo gukoresha ibiyobyabwenge.

Kid Gaju warumaze iminsi afunze yafunguwe byagateganyo

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *