Kicukiro:Umuryango w’abantu 5 uhuriye mu mushinga wa Filime Cartoon “Inshuti y’abana” ikinnye mu Kinyarwanda

Umuryango ugizwe n’abantu 5 barimo papa,mama n’abana batuye mu Karere ka Kicukiro wihurije mu mushinga wa Filime yo mu bwoko bwa Cartoon (amashusho ashushanyije) yitwa “Inshuti y’abana”, bungukiye igitekerezo muri gahunda ya Guma mu rugo ikazajya igaruka ku buzima bw’abantu busanzwe no kuruhura.

Bavugirije Festus n’umuhungu we ni bo bakora izi filime Cartoon

Nk’uko tudasiba kubagezaho amakuru y’ibyamamare binyuranye n’urubyiruko ruhanga udushya,Celebsmagazine show twaganiriye na Bavugirije Festus, umugabo muri uyu muryango adusangiza uko igitekerezo cyaje.

Ati“Igitekerezo cyaje turi muri gahunda ya Guma mu rugo duhitamo gutanga umusanzu wacu dukora filime zacu z’amashusho ashushanyije  mu butumwa bwo kwirinda coronavirus no gufasha abantu kutagira irungu.”

Iyi Filime Cartoon “Inshuti y’abana” izajya yibanda ku buzima bw’abantu bwa buri munsi.Bamaze gushyira ahagaragara ibice 13 bigaragara kuri Channel ya Youtube yitwa  “Inshuti y’abana”  nanone kandi bakaba biteguye kujya bakora Filime Catoon y’urwenya rw’umunsi na filime zamamaza ku babyifuza.

Zimwe muri filime Cartoon bakoze 

Uyu muryango wa Bavugirije Festus, ubusanzwe ni Abanyabugeni,bandika ku myenda,gushushanya, gukora ibyapa,za kashi bagakora ibikapu byifashishwa mu guhaha n’ibindi.

Imibereho ya ba Slay queen mu bihe bya Coronavirus

Abdou Bronze

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *