Kenya: Umugabo yimanitse akoresheje inzitiramubu nyuma y’uko umugore we amutaye

Mu ntara yitwa Nakuru, mu gihugu cya Kenya umugabo waruzwi ku izina rya Ochieng w’imyaka 35 yahisemo kurangiza ubuzima bwe ku cyumweru, tariki ya 20 Kamena 2021 ubwo isi yizihizaga umunsi mwiza waba Papa.

Umurambo we wabonetse mu nzu yaho yakodeshaga mu gace ka Rhonda.

Raporo y’abapolisi ivuga ko nyakwigendera yarangije ubuzima bwe akoresheje inzitiramubu yasanzwe iruhande rwe yashizemo umwuka. Umurambo wavumbuwe mbere n’uwitwa Winnie Wanjiru Mwaura wari umuturanyi wa nyakwigendera aho bombi bakodesheje.

Nyuma yo kubimenyesha abashinzwe umutekano, abashinzwe iperereza muri ako gace bahise basura aho byabereye.

Nk’uko abapolisi babitangaza, Nyakwigendera yarangije ubuzima bwe kubera ihohoterwa rikorerwa mu ngo ryabaye hagati ye n’umugore we batandukanye bari baramusize bikarangira yihebye kugeza aho yiyahuye.

Nyuma umurambo y’uwapfuye wajyanywe ahasanzwe hashyirwa imirambo mugihe itarashyingurwa (Morgue) kugira ngo hakomeze hakorwe isuzuma. Ubushakashatsi bwerekanye ko ibibazo by’abantu bahitana ubuzima bwabo byafashe indi ntera kuva ubwo icyorezo cya coronavirus cyadutse umwaka washize.

Ukwiyahura kuri benshi kwafashe indi ntera nyuma y’icyorezo cya COVID-19 cyadutse

REBA HANO VIDEO ZIJYANYE N’INKURU YACU

Bana natwe tugususururutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *