Kenny Sol usigaye ufashwa na Bruce Melodie yasohoye indi ndirimbo nshya yise ‘Umurego’ (VIDEO)

Umuhanzi Kenny Sol ubarizwa muri Label yitwa Igitangaza ya Bruce Melodie yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Umurego’ ifite n’amashusho.

Ni indirimbo ya mbere akoze muri uyu mwaka wa 2021 ikaba iya kabiri nyuma yo gutangira gufashwa n’umuhanzi Itahiwacu Bruce wamenyekanye nka Bruce Melodie mu Igitangaza.

Iyi ndirimbo ifite iminota itatu n’amasegonda mirongo itanu n’itandatu (3:56’) itangira uyu muhanzi asa n’uvuye mu nzozi zikomeye zimuganisha ku mukobwa uba utamworoheye. Aho mu gitero cya Mbere atangira aririmba agira ati‘‘Urwego ibintu byafashe ubanza ufite dawa! Njye nsanzwe nziko ntoroshye, Si nkubeshye byanze, Umurego… ibintu byafashe umurego, akagufu, ugenda umaramo igishoro.Game zose ndazitsindwa, pozisiyo (Position) zose ndazitsindwa.’’

Umurego ni indirimbo yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Producer Element Eleeh umaze kugira izina rikomeye mu ruhando rwa muzika mu Rwanda, amashusho ayoborwa ndetse anatunganywa n’abagabo babiri aribo Oskados Oskar na Pacifique-K.

Kenny Sol usigaye ufite akazina kinyitiriro ka gihanze ‘Spetacular’ ubu amaze gushyira hanze indirimbo ebyiri ari muri Label ya Bruce Melodie yitwa Igitangaza ariko akaba yarasanzwe ari umuhanzi wagiye ukora indirimbo nyinshi zagiye zikundwa akiri no mu itsinda rya Yemba Voice.

Mu ndirimbo nshya ye Kenny Sol yasohoye yitwa ‘Umurego’ nuko aba agaragaraga mu mashusho

Indirimbo yaherukaga gushyira hanze yaratangiye gukorana na Label y’igitangaza ni indirimbo yitwa Agafire yashyize hanze mu mwaka ushize tariki ya 15 Ukwakira 2020. Indi ni iyo aherutse kugaragaramo ya Bruce Melodie yitwa Ikinyafu yakunzwe cyane.

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *