Kanye West na Irina Shayk urukundo rwabo rwamaze gukonja nyuma y’ukwezi kumwe bakundanye

Kanye West nyuma yo gutandukana n’uwahoze ari umugore Kim Kardashian, yaramaze iminsi arikumwe n’undi mugore mu rukundo n’umunyamidelikazi witwa Irina Shayk wigeze gukundana na Cristiano Ronaldo ariko urukundo rwabo rukaba rukemangwa nyuma yuko uyu mukobwa avuze ko atifuza ubushuti burenze n’uyu muraperi.

Aba bombi bagaragaye bwa mbere i Provence, mu Bufaransa, muri Kamena mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 44 ya Kanye West.

Amakuru aturuka kuri Page Six avuga ko Kanye West yabajije Irina Shayk ko bajyana mu mujyi wa Paris mu Bufaransa barikumwe, ariko uyu mugore we na Nyina bakamubera ibamba akamwangira.

Amakuru tumaze kumenya nuko uyu mukobwa “Amukunda nk’inshuti, ariko ntashaka umubano na we wundi wihariye.” kuko atifuje kujyana nawe kugira ngo yirinde imitwe ye.

Uyu munyamideli w’imyaka 35 bivugwa ko atifuza undi mubano wihariye n’iki cyamamare Kanye wamaze gutandukana n’umugore we Kim Kardashian, ati: “Ntabwo yifuza imishyikirano yo gukundana, ariyo mpamvu ryaba yanga kubishyira mu binyamakuru niyo aramuka agaragaye [i Paris hamwe na we]”. “Byari kuba ukwezi gushimangira amakuru avuga ko bakundana.”

Ubushize baherutse kugaragara barikumwe ubwo bari mu ndege muri Amerika nyuma yo kuva mu rugendo rw’Ubufaransa.

Ikinyamakuru Source ivuga iti: “Yagiye mu munsi mukuru w’amavuko ari inshuti zisanzwe. Aho hari n’abandi bantu 50.”

Ikinyamakuru gikomeza kivuga kandi ko Shayk ufite umukobwa w’imyaka 4 na Bradley Cooper wishimiye kuba wenyine muri iki gihe.

Source igira iti: “Ntabwo yifuza guhuzwa n’umuntu uwo ari we wese.” “Yishimiye kuba ingaragu.”

Shayk na West babaye inshuti mu myaka ishize. Dore ko yagaragaye mu mashusho y’indirimbo ye yitwa “Power” mu 2010 kuva icyo gihe ubushuti butangiriraho kugeza nubu.

Uyu mugore kandi yigeze gukundana n’icyamamare w’umunya portugal ukina ruhago Cristiano Ronaldo ariko bakaza gutandukana nyuma y’imyaka itanu.

Irina Shayk ukomoka mu gihugu cy’Uburusiya asanzwe ari umunyamidelikazi wabigize umwuga

Kanye West wihebeye Irina yamaze guterwa utwatsi

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *