Kagambage Alexandres mwene Nzoga yari umuhanzi ufite umwihariko

Umuhanzi , umucuranzi nyarwanda Kagambage Alexandres wamenyekanye ahanini mu guhanga indirimbo z’ ubukwe z’ umwimerere zifite umubare wa 5/8 yari umuhanzi ufite umwihariko kuko yagiye afasha abandi bahanzi byaba mu kubigisha gucuranga ndetse no kubacurangira.

Kagambage wa Nzoga yavukiye mu gace ka Runda uwo Nzoga se umubyara yari umutware wungirije(Sous-Chef) muri ako Karere gahereye mu Majyepfo y u Rwanda uwo mwanya se yari afite wamufashije kwiga neza we n’ impanga ye Kagame Alexis wari umucuranzi ukomeye ariko wanabivangaga no kwigisha isomo ry’ umubare mu mashuri yisumbuye.

Amakuru yizewe Celebzmagazine.com yakuye ahantu hizewe yemeza ko Nyakwigendera Kagambage Alexandre niwe wagiye ucurangira nyakwigendera Niyomugabo Philemon muri Studio ubwo yatunganyaga umuzingo w’ indirimbo ze zirimo “Zirikana Ibanga” nazo zikunzwe cyane.

Umuhanzi Sudi Mavenge nawe nk’ umuntu wabanye na Kagambage avuga ko uyu muhanzi yari umuhanga muri byose kandi ngo yarangwaga n’ ubwitonzi ndetse akaba yari afite umutima wo gufasha no gufatanya n’ abagenzi be bari basangiye umwuga.

Mavenge ati” Nibuka mu minsi ya nyuma, Kagambaga ubwo yakoraga album ye yise ” Nzigamye icyanzo” yarampamagaye arayinyumvisha ibyo byatangiye kungaragariza ko nanjye ari urwego maze kugeraho.

Kagame Alexandre yatangiye kwamamara ubwo yacurangaga gitari  mu istinda Arambe Stars kuva murui za 1980.

Assumpta Gema/Celebzmagazine.com

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *