Kabera Chaffiy akomeje urugendo rw’ ubuhanzi bwe

Umuhanzi Kabera Chaffiy benshi bakunze kwita Chaka yadutangarije ko mu gihe Gihangamana akimuhaye impagarike n’ ubugingo akomeje ubuzima bwe bw’ ubuhanzi kuko n’ impano yahawe kandi akwiriye gusangira na bose.

Mu kiganiro Celebzamagazine.com yagiranye na KABERA Chaffiy yavuze ko inganzo ye ayikomora ku  uburezi yahawe n’ umuryango we ni nayo mpamvu afatanyije n’ abamukomokaho nawe yashinze foundation yise “ Ijwi ry’ Umwana mu muryango (I.U.M.F).

Kabera akomeza avuga ko iyi IUMF ifite intego yo gufasha abana kuzamura impano zabo.Yatangiye 2016,byatanze umusaruro mwiza ku bana bose bayigannye.

Chaffiy ati” Akarusho ni uko  abana banjye,bavuyemo baba abacuranzi beza bashing itsinda bayita ijwi sol band,hakaba n’abahanzi ku giti cyabo nka Jinjy araririmba afite n’ibihangano hanze, uwundi witwa Viiboy King n’ abandi benshi bamenye gucuranga ibikoresho bya kijyambere”.

Umuhanzi Kabera Chaffiy

Kugeza magingo aya, Kabera Chaffiy yibitseho  album 3 arizo “Rwanda”, “Amahoro”,”Banaseka”,ubu ari gutegura iya kane ya reggae,ari nayo iriho indirimbo “Ntacyo bimaze”.

Kabera Chaffiy yatangiye umuziki muri 1989 ariko yandika indirimbo ye ya mbere mu mwaka w’ i 1990 n’ ubwo muri ibyo bihe atashoboye kujya kuyitunganya muri studio bitewe n’ ibihe by’ intambara igihugu cy’ u Rwanda cyarimo.

Muri  2000, Chaffiy yabaye muri orchestre impessa, 2003_2007 orchestre stella band,2008 nibwo yatangiye kwikorera ku giti cye(carriere sol).

Kabera Chaffiy usanzwe uri n’ umuyabugeni yabaye umunyamakuru mbere no muri jenoside yakorewe Abatutsi n’ ubwo bitamworoheraga nk’ umuntu wagize amahirwe yo kwiga yumvaga agomba gufata ikaramu akandika inyandiko zibutsa abantu kubana no kwitandukanya n’ ikintu cyose cyatuma bahembera amacakubiri n’ ivangura ry’ amoko.

Assumpta Gema/Celebzamagazine.com

 




One thought on “Kabera Chaffiy akomeje urugendo rw’ ubuhanzi bwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *