Juno Kizigenza yashyize hanze indirimbo nshya ‘Please Me’ irimo umukobwa wirekuye cyane [VIDEO]

Umuhanzi Juno Kizigenza yashyize hanze indirimbo nshya ‘Please me’ yaramaze iminsi yarateguje abantu ifite n’amashusho, ni indirimbo yaragarayemo umukobwa wirekuye bikomeye. 

Juno Kizigenza umaze kwigarurira imitima ya benshi yashyize hanze indirimbo nshya nyuma y’iyindi ndirimbo aherutsemo y’umuhanzikazi Ariel Wayz yitwa ‘Away’ bombi bavuzweho kugirana ubushuti bukomeye.

Iyi ndirimbo ifite iminota ibiri n’amasegonda 58 aririmba ahumuriza umukobwa aba yarihebeye ko adakwiriye guhangayika kuko amufite.

Mu gitero cya mbere atangira agira ati ‘‘Gabanya ibibazo byawe byose, ibintu byose bigenzura umwana Wabonye inshuti nziza cyane, sinizera ko bari bukubone muri iri ijoro.’’

…Simba Shona iz’abandi neza Icyo nzi cyo turihariye Kajuga nizibyimenyere.

Juno Kizigenza ashyize hanze iyi ndirimbo nyuma yo kuva mu Igitangaza yari y’umuhanzi Bruce Melodie, muri iyi ndirimbo hakaba humvikanyemo izina The Mane isanzwe iyobowe na Bad Ram.

Muuri aya mashusho haragaramo umuhanzi Juno Kizigenza arikumwe n’umukobwa uba uri kubyina mu buryo budasanzwe, aho aba yambaye akenda k’imbere ndetse n’indirimbo irimo kurangira yerekana uyu mukobwa yakuyemo umwenda wo hejuru w’imbere aba yambaye.

Juno Kizigenza yasohoye indirimbo nyinshi zakunzwe mu bihe byahise iyo yaraherutse ni iyitwa ’Nazubaye’ yabashije kuzuza miliyoni y’abayirebye ku rubuga rwa YouTube.

‘Please me’ mu buryo bw’amajwi yakozwe na Ato Tash [Ayoo Rash] wakoze indirimbo bahuriyemo na Ariel Wayz, mugihe amashusho yakozwe na Producer Nkotanyi Frery iyoborwa na Pacifique K.

Umuhanzi Juno kizigenza yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Please Me’

REBA HANO AMASHUSHO Y’INDIRIMBO NSHYA YA JUNO KIZIGENZA YITWA ‘‘PLEASE ME’’

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *