Jose Chameleone arashinjwa kutagira icyo yitura abamufasha mu muziki

Kuri uyu wa kabiri ku mbuga nkoranyambaga zivuga imyidagaduro mu gihugu cya Uganda hagaragaye amafoto y’úmuhanzi  ari imbere y’ímodoka y’úmweru iri mu bwoko bwa V8 bivugwa ko ari impano yahawe n’úmukuru wigihugu ‘Museveni , byakurikiwe n’inkuru ivugwa kuri mugenzi we ukora umuziki mu gihugu cya Uganda Bebe cool wahaye imodoka  bamwe mu bamufasha umuziki barimo Manager we na Promoter . Bamwe mu bakurikirana umuziki batangiye kumunenga aho bavugaga ko aho gutanga impano kubamufasha we ahubwo yishimira kuzakira akanazikwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga .

Ibi ntibyashimishije uyu mugabo kuko we yavuze ko imodoka iri mu bwoko bwa V8 babonye ari iyakomotse mu mitungo ye.Yagize ati” Iyi modoka siyo nahawemo impano ahubwo niyo navanye mu mutungo wanjye, iyi mdoka igura amafaranga make kurusha umutungo mfite abavuga ko ari imodoka zigomba kujyendwamo n’ábayobozi bakuru mu gihugu baribeshya.Ese barakeka ko dukorera amafaranga make ndababwiza ukuri ko ariyo naguze pe “

Ku kibazo cy’uko ntacyo amarira abamufasha mu muziki barimo aba managers , back singers, promoters n’ábanyamakuru , bivugwa ko abaha intica ntikize hakurikijwe ayo aba yinjije, yavuze ko hari benshi yagiye yúbakira inzu , abagurira imodoka , abageza naho batagombaga kwicara , ngo ariko we ntiyagombaga kugenda abikwirakwiza mu itangazamakuru nk’abo bivugwa ko batanze imodoka.

yagize ati’ sinkunda gukora ibintu ngo mbijyane mu itangazamakuru naguriye AK47 imodoka, naguriye  Weasel, naguriye inzu na Premio Jamil Kalema naguriye uwahoze ari manager wanjye, Mutima, imodoka yo mu bwoko bwa  Mercedes, njye ndumva mbibaze ntabirangiza.”

Image result for Jose Chameleone with Museveni

Nubwo avuga ibi ubwo basuraga umukuru w’ígihugu mu mpera zicymweru gishize abahanzi barimo EDDY KENZO ,Chameleone , BEBE cool bose bahise berekana amafoto bari mu modoka nshya zo mu mu bwoko bwa V8 LAND CRUSER gusa na Eddy Kenzo yavuze ko iyo modoka ari yo yaguze , bikanugwanugwa ko nyuma yuko byemejwe ko Museveni  azahagararira ishyaka riri ku butegetsi mu matora ataha , akazaba ahanganye n’úmunyamuziki akaba n’úmudepite BOBI WINE , yahisemo kuzifashisha aba bahanzi mu kwiyamamaza bityo akaba yatangiye kubaha impano zitandukanye;izi modoka ngo zifite agaciro ka million 430 z’Amashilingi ya Uganda buri imwe.

ERIC TWAHIRWA




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *