Jennifer Lopez yimukiye i Los Angeles gutangira ubuzima bushya hamwe na Ben Affleck

Umuhanzikazi w’icyamamare Jennifer Lopez yamaze kwiyemeza gutangira ubuzima bushya, ava aho yarasanzwe atuye i Miami yerekeza i Los Angeles asangayo umugabo bari mu rukundo ariwe Ben Affleck.

Amakuru dukesha urubuga E online ruvuga ko uyu muhanzikazi yabyutse apakira ibikapu akava mu nzu yarasanzwe atuyemo i Miami yerekeza i Los Angeles agasangayo umugabo mushya bari mu Rukundo ariwe Ben. Bombi bakaba bamaze gutangira ubuzima bushya.

Uyu mugore w’umuhanzikazi akaba n’umukinnyi wa filime, aherutse guharika gusezerana n’uwari umugabo we Alex Rodriguez muri Mata nyuma y’imyaka ine bakundana, akaba ubu yaramaze gukundana nuwo bigeze gutandukana mu mwaka 2002 ariwe Ben Affleck. Bityo yimutse mu burya bwo gushaka ahantu hasukuye.

Uyu mugabo ufite izina rikomeye muri Hollywood Ben Affleck afite imyaka 48 akaba afite abana batatu. Mugihe Jennnifer Lopez we afite imyaka 51 n’abana babiri.

Nubwo ariko uyu muhanzikazi yerekeje i Los Angeles biravugwa ko adashobora kuzahaguma, Azaba hagati ya Los Angeles na Hamptons muri iyi mpeshyi akurukirana aho abana be bigira.

Jenniffer na Ben Affleck baherutse kugaragara bahuje urugwiro muri Montana

Ben Affleck na Jennifer Lopez ubwo barikumwe mu nzu imwe i Miami aho uyu muhanzikazi yarasanzwe atuye

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO ZAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *