Jennifer Lopez na Lady Gaga mu bazaririmba ku munsi wirahira rya Perezida Joe Biden

Tariki ya 20 Mutarama 2021 hateganyijwe ibirori bikomeye byirahira ry’Umukuru w’Igihugu cya Amerika Joe Biden na Visi perezida we Kamala Harris, abahanzi barimo Jennifer Lopez na Lady Gaga nibo bateganyijwe kuzaririmba.

Joe Biden niwe watorewe kuba perezida wa Amerika asimbuye Donald Trump warumazeho manda ye ayoboye nubwo atemeye ibyavuye mu matora kuko avuga yibwe gusa kongere y’Inteko inshingamategeko yaje kwemeza ko yatsinzwe bidasubirwaho ndetse akaba azahererekanya ububasha tariki ya 20 Muratama 2021 na Joe Biden wamusimbuye.

Visi perezida wa Amerika Kamala Harris ni umunyamerika ufite amamoko ku mugabane w’Afurika we yasimbuye Mike Pence.

Imyiteguro igeze kure mu mijyi itandukanye yo muri Amerika bikaba biri mu buryo bwo kwitegura irahira ry’Umukuru w’Igihugu Joe Biden ibirori bizabera mu ngoro ya Capitol, Kuri iyo ngoro n’ibice biyikikije hakajijwe umutekano ukomeye mu kwirinda ko hashobora kwaduka imvururu za hato na hato ziturutse kubashyigikiye Donald Trump banze kwemera ibyavuye mu motora.

Mu kwitegura hari abahanzi bamaze kwemezwa ko bazaririmba kuri uyu munsi wirahira, Aho Lady Gaga usanzwe ari no mubari bashyigikiye Joe Biden azaririmba indirizzo y’ubuhiriza igihugu ariyo yitwa ‘The Star Spangled Banner’ gusa siwe wenyine harimo n’abandi bahanzi bazaririmba barimo Jennifer Lopez, Justin Timberlake, Demi Lovato, John Bon Jovi, Ant Clemos n’abandi.

Mu bindi wamenya nuko Joe Biden amaze ye yose yitwa Joseph Robinette Biden Jr abaye perezida wa Amerika ku nshuro ya 47 agiye kuyobora ku myaka ye 78 akaba ari nawe ugiye kuyobora iki gihugu ku myaka myinshi akaba yaravutse tariki 20 Ugushyingo 1942.

Umuhango wirahira biteganyijwe ko uzatambuka ku binyamakuru bikomeye ku Isi birimo za ABC, NBC, CNN, CBS na MSNBC ndetse n’imbuga ze imbonankubone ukazayoborwa n’umunyamakuru Tom Hanks.

FLASHBACK: Lady Gaga Joins Biden for MeToo PSA - Hollywood in Toto

Umuhanzi Lady Gaga asanzwe ari inshuti yakadasohoka na Perezida Joe Biden

Biden makes impromptu stop at University of Pittsburgh with Lady Gaga

Lady Gaga usanzwe ugira udushya mu muziki yagiye ashyigikira cyane Joe Biden ubwo yiyamamazaga

Justin Timberlake says NSYNC split was expected | Buzz

Justin Timberlake wakunzwe cyane kubera indirimbo ze zituje ari mu bishimiye ko yatoranyijwe mu bazaririmbira mu birori by’irahira rya Joe Biden na Kamala Harris

REBA VIDEO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSURUTSA

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *