Jean-Claude Hérault wigeze kuba umuyobozi w’irushanwa rya Tour du Rwanda yitabye Imana

Umufaransa Jean-Claude Hérault, wabaye umuyobozi w’irushanwa rya Tour du Rwanda kuva 2010 kugeza 2018 yitabye Imana afite imyaka 78.

Urupfu rwa Jean-Claude Hérault rwashenguwe na benshi barimo na Aimable Bayingana bakoranye igihe kirere akaba yari perezida w’ishyirahamwe ry’umukino w’Amagare mu Rwanda muricyo gihe. Claude Hérault yagize uruhare mu iterambere rya Tour du Rwanda, yaje kuba mpuzamahanga kuva 2010 haba kuruhande rwa tekiniki ndetse no kuruhande rwo kwamamaza, byose bikeshwa n’uyu nyakwigendera kubera uburambe yarafite muri iri rushanwa ryo gusiganwa ku Magare.

Uretse kuba yarabaye umuyobozi muri Tour du Rwanda igihe kirekire yanabaye, umuyobozi mukuru wungirije wa Tour de France, irushanwa rikomeye ku Isi.

Nkuko amakuru aturuka mu muryango we bivugwa ko uyu mugabo yapfuye yaramaze iminsi arembejwe n’icyorezo cya Covid-19.

Mu bindi bikorwa yakoze, yabaye kandi umwe mu bazamuye amashyirahamwe yo gusiganwa ku mugabane wa Afurika atwara ASO ya Tour du Faso mu 2001, Ndetse yagize n’uruhare mu itegurwa ry’uko u Rwanda rushobora kuzakira amarushanwa mpuzamahanga yo gusiganwa ku magare ku nshuro ya mbere muri Afurika ku rwego rw’Isi mu 2025.

Jean-Claude Hérault yagize uruhare rukomeye mu kuzamura urwego isiganwa ry’amagare mu Rwanda ryariho

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO BIJYANYE

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *