Jacob Desvarieux, uri mu bashinze itsinda Kassav ‘ yitabye Imana, urupfu rwe rushengura benshi mu byamamare

Ibitangazamakuru bitandukanye ku Isi byatangaje inkuru y’akababaro ko Jacob Desvarieux, wacurangaga ibikoresho birimo Gitari na Piano yapfuye kuri uyu wa Gatanu, mu bitaro byitwa University Hospital of Abymes byari biherereye muri Guadeloupe azize COVID-19.

Muri benshi bamuzi barimo ibyamamare bitandukanye ku Isi byashenguwe no kumva iyo nkuru mbi kuko babiziko babuze umuntu ukomeye uri no batangije itsinda rya ‘Kassav’ ryakunzwe n’abantu batari bake.

Umucuranzi wa gitari wa Guadeloupe Jacob Desvarieux, wapfuye ku wa gatanu Nyakanga 30 i Pointe-à-Pitre azize Covid-19, yari umwe mu bashinze itsinda Kassav ‘, asize urwibutso rukomeye kuko babashije kuzana injyana ya zouk yagiye ikundwa mu myaka ya 1980 aho batangiriye mu burengerezuba bw’ubuhinde.

Jacob Desvarieux wari ufite imyaka 65, yajyanywe mu bitaro ku ya 12 Nyakanga nyuma yo kwandura coronavirus. Ubuzima bwaje kuba bubi kuva yagira ikibazo cy’impyiko, yaje gushyirwa muri koma, nk’uko bigaragara mu itangazo riherutse gutangazwa n’itsinda Kassav ‘, wari wanatangaje ko uzahagarika ibitaramo byose byari biteganijwe.

Tubibutse ko iri tsinda ryaje mu Rwanda mu mwaka 2020 ku munsi w’abakundanye izwi nka St Valentin ndetse icyo gihe uyu nyakwigendera yari mu barikumwe n’itsinda Kassav’ ryasusurukije abantu muri Convention Center, Ni igitaramo cyitabiririwe ku bwinshi aho cyari cyanitabiriwe na Madame wa Perezida Jeanette Kagame.

Ibyamamare byinshi byashenguwe no kumva urupfu rw’uyu muhanzi warukomeye witabye Imana, kuko yari umwe mu bacuranzi bakomeye iri tsinda ryari rifite, abahanzi barimo Fally Ipupa ukomoka mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kofi Olomide na Christopher wabashije gusangira nabo urubyiniro ubwo baherukaga mu Rwanda.

Uyu muhanzi Fally Ipupa wigeze nawe gukora igitaramo gikomeye nabo yanditse ku mbuga nkoranyambaga amagambo ati ‘‘Nshuti muvandimwe mukuru, byari umunezero guhura nawe, Gufatanya nawe,Ni icyubahiro. Ndakomeza cyane kwibuka guhura kwacu. Genda amahoro.’’

Icyamamare Kofi Olomide yanditse ko burya umuhanzi adapta kubera ibihangano bye bisigara muri benshi yifashije imbuga ze yagize ati ‘‘Kuri wewe indabyo, kuri twe ni amarira, Mugire urugendo rwiza ku nyenyeri Jacob Desvarieux! Indirimbo zawe zahungabanije ubuzima, kandi ntizizibagirana … Umuhanzi ntajya apfa, uzahora mumitima y’abantu babarirwa muri za miriyoni…Iruhukire mu mahoro.’’

Christopher abinyujije ku mbuga nkoranyamba ze yagize ati ‘‘Umutima wanjye urababaye kumva aya makuru ababaje! warakoze k’umuziki mwiza, warakoze gutera umwete benshi muriki gisekuru, ntituzacika intege. Mbabajwe cyane n’umuryango we ndetse n’ikipe ya kassav. Iruhukire umwami’’.

Abandi bagize agahinda ko kwitaba Imana kwa Jacob barimo umuhanzi akaba n’umunyapolitiki Youssou Ndour ukomoka muri Senegal. Washimangiye ko Afurika ibuze umuntu ukomeye wazanye umuziki awukuye mu burengerezuba bw’u Buhinde akawukundisha abanyafurika kubera ubuhanga bwe, avuga ko adateze kuzamwibagirwa.

Umuhanzi Jacob kubera ubuzima bwe butari bumeze neza, ari mu bantu bari barakingiwe icyorezo cya COVID19. Bamwe mubo baririmbanga bari mu kababaro ko kubura umuntu warubafatiye runini.

Jacob Desvarieux yamaze kwitaba Imana azize icyorezo cya COVID19

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *