J M V Rurangwa mu rugamba rwo kwigisha urubyiruko amateka ya jenoside yakorewe Abatutsi

Kuganiriza , kwigisha no kumenyesha urubyiruko kuri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994, nibyo  umuhanga mu imbonezamubano, Jean Marie Vianney Rurangwa yanditse mu gitabo cye yise ”Le génocide perpétré contre les tutsis du Rwanda expliqué à ses enfants”.

Muri iki gitabo, Jean Marie Vianney Rurangwa asobanura birambuye ko iyo abakuru bateze matwi abakiri bato bakumva ibyo bavuga basanga bafite amakuru menshi ariko bakesha za televiziyo n’ imbuga zitandukanye za internet.

Agira ati” Iyo urwo rubyiruko rumaze kumva ibyo {bivugwa kuri jenoside,…} rusigara rwibaza kandi hari icyo rusigarana ariko buri umwe ku giti cye uko abyumva bitewe n’ amateka y’ abo akomokaho”.

Ni gute watoza urubyiruko utaruhungabanyije?

Jean Marie Vianney Rurangwa yemeza ko urubyiruko rugomba kwigishwa kuba maso no kugira amakenga ku muntu wese warwigisha amacakubiri, rukiga kwihangana no kugira ubumuntu kuko nicyo cyatumye cyangwa cyanatuma kugeza magingo aya rushishikarizwa ingengabitekerezo ya jenoside.

Ati” Ibyo byose rero nibyo bituma kwigisha abakiri bato amateka ya jenoside yakorewe Abatutsi kuva ku itari ya 7 Mata kugeza ku ya 4 Nyakanga 1994 ni umwitozo usaba kunozwa cyane”.

Muri iki girabo, Jean Marie Vianney Rurangwa yasanze hari uburyo bworoshye kandi bubereye umubyeyi n’ umwana we bagomba kuganira bitewe n’ uburemere bw’ insanganyamatsiko.

Kuri iyo ngingo, asanga rero ntagucika intege bikenewe ahubwo ni ukwambika abakiri bato no guha agaciro amateka hagamije kubaka impamvu nziza z’ ejo hazaza.

Mu kiganiro na Igihe, Rurangwa yagize ati” Inshingano zo kwibuka zigomba kunyura mu burezi bw’ urubyiruko ndetse n’ ingimbi bakigishwa amateka”.

Biragoye kwigisha urubyiruko amateka ateye ubwoba   

Umwanditsi ku by’ imbonezamubano, Jean Marie Vianney Rurangwa asanga na none bikomeye cyane kwigisha amateka akanganye {jenoside} abantu bagikura bagikeneye kwiyubaka no kwisanga mu gihugu cyiza.

Ati” Mbere y’ abakiri bato ntabwo twapfa kwigisha amateka ya jenoside yakorewe abatutsi uko twishakiye dusa n’ abahanganye kuko aya masomo arimo amahwa kandi azura ibikomere ku babiteze amawi”.

Akomeza ashimangira ko n’ ubwo bikomeye binakora ku mitima ni ingenzi gushyigikira kwigisha ibyatumye jenoside ikorwa hagamijwe gusenya inzira zose zaba zarayiteye.

Gusobanura ubwicanyi ndengakamera bwigaruriye imitima hakoreshejwe imvuga zihamagarira abantu kwicana ndetse n’ izihembera amacakubiri mu banyarwanda ni bimwe mu bigomba kuganirizwaho urubyiruko.

Icyo ni igitabo cya JMV Rurangwa

Jean Marie Vianney Rurangwa ni umuhanga mu by’ imbonezamubano, mwalimu ndetse akaba n’ umwanditsi w’ ibitabo byinshi bivuga kuri jenoside yakorewe Abatutsi agamije kubitangariza urubyiruko.

Gaston Rwaka/Celebzmagazine.com

 

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *