Ivory Coast: Laurent Gbabo wahoze ari Perezida yakiranywe ibyishimo byinshi

Nyuma yo kumara imyaka 10 atari mu gihugu cye ku bw’ impamvu z’ ubutabera Laurent Gbabo waho ayobora Ivory Coast yakiranywe ibyishimo byinshi aho abamushyigikiye bamwakiriye nk’ umwami wimye ingoma.

Ibi birori byo kwakira Gbabo byatangiriye ku ibaraza ry’ ikibuga mpuzamahanga cya Félix-Houphouët-Boigny aho abantu basaga 100 baje gusanganira uwaho ari perezida wabo.

Anakuru aturuka muri iki gihugu yemeza ko Gbabo yashoboraga kwakirwa n’ abantu benshi cyane bitandukanye n’ amabwirizwa yari yatanzwe yemezaga ko abari bemeye kumwakira batagombaga kurenga 110 n’ ubwo uyu mubare warenze akihagera byumvikane ko abashinzwe umutekano bari barengewe.

Kugeza magingo aya, abakunzi ba Laurent Gbabo batari bake bakomeje kubabazwa no kuba batamubonye mbonakubone aho bavuze ko hari hashyize imyaka 10 batamucinye iryera.

Uyu munyapaolitiki ukunzwe na benshi atashye mu gihugu cye mu gihe hakirimo ibibazo byinshi bya politiki bishingiye ku ivangura ry’ uturere .

Perezida uganje wa Ivory Coasty, Alassane Dramane Ouatarra akomoka mu Majyaruguru y’ igihugu mu gihe umukeba we Laurent Gbabo ari uwo mu Mjyepfo ibyo bikaba biteye impungenge mu gihe hatabayeho gushyirahamwe bishobora gusubiza igihugu mu icuraburundi.

Gaston Rwaka/ Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *