Israel Mbonyi yari yaburiwe  ko atagomba gukora igitaramo i Burundi aranga arinangira

Kuri uyu wa 28 Nyakanga 2021 ni bwo u Burundi bwatangaje ko butazi ibyerekeye ibitaramo bya Israel Mbonyi byari biteganyijwe kuko bitamenyeshejwe inzego zibishinwe. Bitangajwe mu gihe ubwoko bw’Abanyamurenge bwaherukaga kwamagana uyu muhanzi bumusaba guhagarika ibi gitaramo kuko bihuriranye n’amataliki yo kwibuka ababo baguye ahitwa i Gatumba mu Burundi.

Israel Mbonyi - Nturi Wenyine Lyrics | MusixmatchNkuko tubikesha ikinyamakuru -Imurenge.com. Baribaza bati” ni kuki uyu muhanzi Israel Mbonyi uturuka mu bwoko bw’Abanyamurenge yemeye ubu butumire mu gihe ubwoko bwe buzaba buri kwibuka ababo baguye muri iki gihugu taliki ya 13-15/8/2021?”

Ibi byagarutsweho na benshi bamwe bavuga ko uyu muririmbyi adaha agaciro bimwe mu bikorwa by’ubwoko bwe akomokamo abandi bavuga ko ashobora kuba yaremeye atibuka ibyabaye kuri iya taliki. Gusa n’ubwo aba bantu bose banenga ibyo Israel yakoze, bose bahurizaga ku musaba gusubika ibyo bitaramo gusa we yari ataragira icyo abitangazaho.

Gospel Singer Israel Mbonyi Steals the Show at Iwacu Muzika Festival - News  | Mdundo.com

Iki kinyamakuru gikomeza gishimangira ko kenshi yagiye atumirwa gutaramira i Burundi ariko ntibimukundire. Ibi akaba ari byo byatunguye abantu benshi bibaza impamvu bitateguwe mbere hose ubu bikaba byari byakunze bigahurirana n’italiki yo kwibuka ndetse mu gihe ubu ubwoko buri kwicwa. Bati”Kuba bitarakunze mbere ngo ataramire i Burundi,kuki bikunze uyu munsi mu gihe Umunyamurenge ari mu ntambara ndetse bikaza kuba mu gihe Umunyamurenge azaba ari kwibuka uwe wiciwe mu Burundi?”

Inkuru irambuye

https://imurenge.com/2021/07/23/umuririmbzi-israel-mbonyi-muri-gahunda-yo-gutaramira-abarundi-mugihe-co-kwibuka/

Twabibutsa ko mu minsi mike ishize ari bwo ubuyobozi w’abarokokeye i Gatumba (Gatumba Refugees) batanze itangaza ko ngaruka mwaka ribuza Umunyamulenge wese gutegura ibirori kuva taliki 13 na 15 z’u kwa munani kuko ari iminsi buri Munyamulenge asabwa guhora yibuka.

Muri Amerika uyu munsi uzizihirizwa mu mujyi wa Dallas.

Ku ruhande rw’u Burundi, ku wa 28 Nyakanga 2021 ni bwo u Burundi bwatangaje ko butazi ibyerekeye ibitaramo bya Israel Mbonyi byategurwaga ku butaka bw’iki gihugu kuko bitamenyeshejwe inzego zibifitiye ubushobozi.

Ni itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Umutekano n’Iterambere ry’Abarundi ivuga ko “Mbonyi atazataramira mu Burundi kuko nta burenganzira afite”.

Nubwo havuzwe ihagarikwa ry’ibitaramo Mbonyi yatumiwemo n’ibya Bruce Melody na we wari ufiteyo gahunda byasigaye byibazwaho niba bizaba.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 29 Nyakanga 2021, ni bwo Leta y’u Burundi yashimangiye ko ibyo bitaramo bitazabera ku butaka bwayo.

Minisitiri w’Umutekano n’Iterambere ry’Abaturage mu Burundi, Ndirakobuca Gervais, mu nama yagiranye n’abayobozi batandukanye mu gihugu hose yagarutse kuri ayo makuru y’ibitaramo.

Yagize ati “Hari ibimaze iminsi bivugwa mu by’umutekano byerekeye Abanyarwanda baza gukora ibitaramo. Nta muntu tuzemera kuza mu Burundi aje gucuranga avuye mu Rwanda kandi bari muri gahunda ya Guma mu rugo ngo atuzanire icyago.”

Uyu muyobozi yavuze ko bakumiriye aba bahanzi mu rwego rwo kwirinda ko bajyana icyorezo cya Covid-19 muri iki gihugu gituranyi cy’u Rwanda.
Yakomeje avuga ko n’inyubako ziberamo ibikorwa by’imyidagaduro na karaoké zigifunze.

Ati “Ntitugiye kuzifungura vuba mu gihe tubona hafi yacu abantu bari muri Guma mu rugo. Mucunge imipaka, abantu binjira batatuzanira Coronavirus.’’

Ibitaramo Israel Mbonyi yatumiwemo byari biteganyijwe kuba kuva ku wa 13-15 Kanama mu gihe ibya Bruce Melodie byari bahawe amatariki yo ku wa 28-29 Kanama 2021.

Video nziza

Habimana Abdou

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *