Israel: Abantu icyenda bishwe mu gace ka Gaza mu gitero simusiga cyahitanye n’abarimo abana

Ikigo cy’ubuzima cya Gaza cyatangaje ko abantu icyenda bishwe barimo abana batatu, ubwo ingabo zirwanira mu kirere za Isiraheli zarasaga Palesitine nyuma y’igitero cya roketi cyagabwe na Hamas.

Umuvugizi w’igisirikare cya Isiraheli, Jonathan Conricus, yatangarije abanyamakuru ati: “Twatangiye, kandi ndabisubiramo ko twangiye, kugira ngo dutere igisirake cyabigizi ba nabi bateye ibitero muri Gaza.”

Yavuze ko ingabo za Isiraheli zagabye igitero ku “musirikare wa Hamas,” mu gihe amakuru ya Hamas muri Gaza yemeje AFP ko umwe mu bayobozi bayo yishwe.

Nibura roketi zirindwi zarashwe i Yeruzalemu mu gitondo, ubwo Isiraheli yizihizaga “ubumwe” muri uyu Mujyi mu ntambara yamaze iminsi itandatu yo mu 1967.

Nk’uko igisirikare cya Isiraheli kibitangaza ngo umuntu umwe yakomerekejwe n’imodoka yagonze ariko izindi roketi ntizahitana abantu.

Hamas, umutwe w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Palesitine, yatangaje ko ari yo nyirabayazana w’icyo gitero. Uyu mutwe wavuze ko ari igisubizo cy’inzego z’umutekano za Isiraheli zafashe Abanyapalestine ku musigiti wa al-Aqsa i Yeruzalemu mu mpera ziki cyumweru.

Ubu ni ubutumwa umwanzi agomba kumva neza “n’ugusubiza tuzagusubiza, kandi nimukomeza tuzamuka.” – Umuvugizi wa Brigade ya Qassam ya Hamas.

Hamas yari yashyizeho saa Cyenda z’umugoroba. Igihe ntarengwa cya Isiraheli cyo gukura ingabo zacyo zose mu kigo cy’umusigiti no mu burasirazuba bwa Yeruzalemu ya Sheikh Jarrah, aho kwimura imiryango y’Abanyapalestine byateje imyigaragambyo ikakaye.

Abantu bo muri uwo Mujyi, barimo abadepite bo mu nteko ishinga amategeko ya Knesset, bimukiye mu bunkeri, mu gihe baburiraga indangururamajwi mu giheburayo n’icyongereza.

Ingabo za Isiraheli zavuze kuri roketi zirindwi zarashwe muri Isiraheli, ebyiri zafashwe na sisitemu yo kurinda icyo gihugu Iron Dome naho eshatu zigwa ahantu hadatuwe.

Muri Israel abantu icyenda bishwe mu gace ka Gaza mu gitero cyagabwe n’umutwe wa Hamas wongeye kubura umutwe cyaje guhitana n’abana batatu Picture Source: CGTN

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO BIJYANYE

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *