Isengesho Umwami Mutara III Rudahigwa yasabiye u Rwanda rivuma abarwifuriza ibyago

Iri sengesho Umwami Mutara III Rudahigwa yatuye abakunda u Rwanda asa nusezera kuko yabonaga ko agiye gutaha I jabiro kwa jambo kandi asize igihugu ahantu habi nk’ uko turikesha inyandiko twerestwe na Bishop Canisius Karagire.

Uyu mugabo ukunda gusoma no kwandika yatubwiye ko nawe yazikuye mu bubiko ahantu runaka ku bushakashatsi yagiye akora ku mateka y’ u Rwanda n’ abanyarwanda bifitanye isano n’ umurage wabo.

Mu nyandiko Bishop Canisius yamurikiye Celebzmagazine.com hari hakubiyemo amwe mu magambo akomeye umwami Mutara III Rudahigwa ashobora kuba yaravugiye I Bujumbura mu Burundi.

Yagize ati”Rukabu ndatabaye! Ntabaye ndi shinganwa ndetse mu rwuri nta mushumba ariko Rurema bazakoma amashwima”.

Icyo gihe ngo Rurema yahise ahumuriza Umwami Rudahigwa amubwira ati” Humura nta bandi bazabohora u Rwanda ni abazukuru bawe”.

Isesengura rygigenga rya Celebzmagazine.com rigaragaza Umwami Rukabu ariwe Rudahigwa yahanuraga ko igihugu kigiye guhura n’ akaga, ibyago n’ imidugararo amatage n’ ibindi bifitanye isano.

Muri ibyo bihe nta byiringiro abanyarwanda bari bafite kuko umukoloni yari amaze kubiba amacakubiri ahubwo ategereje gusarura.

Nubwo byari bimeze bityo, Rudahigwa yari amaze kwerekwa ko hari abuzukuru be bazakomereza aho yari ageze abo ni FPR/Inkotanyi.

Mu kiganiro na Celebzmagazine, Bishop Canisius Karagire yagerageje kudusobanurira icyo ijambo ishwima avuga ko ku bantu bazi ishyamba ndetse banarigenze “ishwima” ni ubwoko bw’ inyoni ntoya ariko zikunze kuboneka ahantu hari inyamaswa z’ inkazi nk’ imbogo .

Bishop Karagire yagize ati” Ishwima ni utunyo ni dutera urusaku rwinshi bigatuma umuntu ugenda mu ishyamba yahita amenya ko aho ageze hari inyamaswa z’ inkazi akaba yakwitegura guhunga, kwihisha cyangwa se kuba yahangana n’ izo nkazi mu gihe yaba yitwaje intwaro”.

Mu ijambo ryo gusezezera rero rinavanzemo isengesho , Umwami Mutara III Rudahigwa yavugaga ko nubwo nta mushumba asize mu rwuri ni ukuvuga umuyobozi asigiye abanyarwanda ariko hari abazukuru be bazakemura ibibazo bakongera kubaka ubumwe bw’ igihugu.

Nibwo yashimangiraga ko nta bandi bazakoma ishwima atari abuzukuru be(Inkotanyi z’ amarere).
Abanyarwanda bari baratatanye hirya no hino mu bihugu by’ amahanga byumvikane ko nta mushumba bari bafite kandi nubwo icyizere cyo kongera gutaha cyariho ariko cyari gike.

King Rudahigwa(RUKABU)

“Seburikoko wa Nzikoraho yakubise ibuye agira ngo arebe ko riboze”

Mu mwaka w’ I 1982, Perezida wa Uganda, Milton Obotte yabereye impunzi z’ abanyarwanda inyamaswa y’ inkazi yifuza kubarimbura ariko Imana ikinga ukuboko.

Kuri iri hohoterwa Obotte yakoreraga impunzi z’ abanyarwanda muri Uganda, Bishop Karagire asanga byarazihaye imbaraga zidasanzwe kugeza naho ziba ibihangange.

Ati “ Iyo Obotte ataza kutumerera nabi ntabwo urubyiruko rw’ abanyarwanda muri icyo gihe rwari kugira ishyaka rwo kujya mu gisirikare ndetse byanatumye Loni irushaho kumenya ko abanyarwanda bahunze igihugu cyabo ariko bariho muri Uganda”.

Muri 1966, Milton Obotte yateje umwuka mubi ugamije kwirukana umwami wa Buganda, Kabaka Mutesa II bitewe n’ uko yari ashyigikiye ko umwami Kigeli IV Ndahindurwa ataha mu Rwanda akongera kuganza.

Kuba Umwami Kabaka Mutesa II yagabiye abanyarwanda ubutaka bwo guturamo mu gace ka Kibuye na Nakatwa I Kampala byari bihagije ngo Obotte amwice kugeza aho uyu mwami ahungira mu Bwongereza aho yiswe Sir Edouard Mutesa II.

Ntabwo ari byo gusa,kuko umwami wa Toro, RUKIRABASAIJA nawe yakoze igikorwa cy’ intashyikirwa ubwo yahaga abasore b’ abanyarwanda imisozi ya Rwenzori nkobiterezemo bya gisirikare kugira bazatahe iwabo barwana ariko icyo na none Milton Obotte abimenye yahise amerera nabi umwami wa Toro nawe arahunga.

Bishop Canisius Karagire

Ku ngoma ya Obotte yagerageje gukuraho ubwami bwose muri Uganda bitewe ni uko bari bashyigikiye impunzi z’ abanyarwanda ariko ntibyamuhiriye kuko byarangiye nawe ahungiye muri Tanzania.

Gaston Rwaka/Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *