Ireney Mercy uzwi mu gutegura ibitaramo mu Rwanda n’umukunzi we Julie biyemeje kubana akaramata-Video

Ireney Mercy wamamaye mu muziki wa Gospel  mu Rwanda yamaze gusezerana kubana akaramata n’umukunzi we Julie Igiraneza.

Safari Irene Merci (Ireney Mercy)  yambikanye impeta y’urudashira n’umukunzi we Julie Igiraneza mu muhango wabaye nyuma y’amasaha macye bakoze uwo gusaba no gukwa wabereye i Kanombe saa Tatu za mu gitondo, hanyuma Saa Saba berekeza i Nyarutarama kuri Christian Life Assembly (CLA) bahamya isezerano ryabo ryo kubana ubuzima bwabo bwose.

Mu bukwe bwabo, bambariwe n’ibyamamare mu myidagaduro yo mu Rwanda barimo Umuramyi Patient Bizimana, umuhanzi Cyusa Ibrahim wiyeguriye injyana Gakondo, Willy Ndahiro ufite izina rikomeye muri sinema nyarwanda ndetse n’umuhanzi Gakumba Patrick waryubatse nka Super Manager. Mu bakobwa bambariye Irene mu gusaba no gukwa harimo Umuratwa Anitha wabaye Miss Supranational Rwanda 2021. Ubukwe bwa Irene na Julie bwari ibirori bikomeye dore ko habayeho umwanya utari muto wo kubyina.  Ev. Ireney Mercy yatubwiye ko yasigiye inkoni (igifunguzo) Cyusa Ibrahim.

Safari Irene Merci (Ireney Mercy) yakunzwe mu ndirimbo ‘Uri imbabazi zanjye’, mu rugendo rwe rw’umuziki yakoze indirimbo zinyuranye yaba ize ku giti cye, izo yakoranye n’abandi bahanzi barimo The Ben, Gaby Kamanzi, n’abandi n’izo yahurijemo abahanzi benshi aho twavugamo ‘Dufatanye’ yahurijemo Aime Uwimana, Queen Gaga, Tonzi, Liliane Kabaganza, Barnabas, Jules Sentore, Asiimwe Dorcus, Aline Gahongayire, Alpha Rwirangira, MK, Steven BoB, Brian Blessed, Fanny, Pastor P,  Patrick Nyamitari, Gaby Irene Kamanzi, Producer Nicolas, Alex Dusabe, Producer Mugisha, Theo Bosebabireba, Nelson Mucyo, Fils Jean Luck, Shukuru na Bahati Grace.

Andi mafoto y’ubukwe bwabo

VIDEO NZIZA ZISHIMISHIJE UKWIYE KUREBA




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *