Irani yahawe amakuru ku  iyicwa rya Gen. Maj. Qaseem Soleimani ashobora gushyira iherezo ku gihugu cya Israel

Kuri iki Cyumweru  hari amakuru yatangajwe ko igihugu cya Israel cyahaye Leta Zunze Ubumwe za Amerika amakuru y’ingenzi y’ubutasi yatumye habaho iyicwa rya Gen. Maj. Qaseem Soleimani wari umuyobozi w’umutwe kabuhariwe mu gisirikare cya Iran.

Nk’uko bitangazwa na NBC, ngo ikigo cy’ubutasi cya CIA cyakiriye amakuru y’uko Gen Soleimani yari gukora urugendo mu ijoro aturutse i Damas muri Syria agana i Baghdad.

Itangazamakuru ryo muri Amerika rivuga ko intasi za Israel zari ku kibuga cy’indege cyo muri Syria, ari zo zatanze ayo makuru ku rugendo rwa Soleimani muri Irak.

Ubwo indege ya Airbus A320 yari igisesekara ku Kibuga cy’indege cya Baghdad abakozi b’ubutasi bwa Amerika bagaragaje aho Soleimani aherereye nk’uko amakuru aturuka ahantu habiri hari hazi igikorwa cyategurwaga avuga.

Mu kirere hahise hoherezwa indege zitagira abadereva (drones) zigera kuri eshatu ziriho misile, zitangira gukurikirana Soleimani agisohoka ku kibuga cy’indege mu ruhererekane rw’imodoka zarimo n’iyari imutwaye ari kumwe na Abu Mahdi al-Muhandis, wari Umuyobozi wa Kataib Hezbollah n’indi yari itwaye abantu babegereye.

Urwo ruhererekane rw’imodoka rwaje kuraswaho misile zigera kuri enye zica bantu bose bari muri izo modoka kuwa 03 Mutarama 2020.

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu ngo yaba yarahaye amakuru Amerika

Ikinyamakuru The New York Times cyanatangaje ko Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu ari we nshuti ya Amerika wari uzi umugambi wo kwica Gen Soleimani.

Ku itariki ya 01 Mutarama, Netanyahu yari yavuganye n’Umunyamabanga wa Leta wa Amerika, Mike Pompeo, ngo ushobora kuba yaramushimiye ku bufasha bwa Israel mu kurwanya ubushotoranyi bwa Iran.

Bukeye bwaho ku itariki ya 2 ku kibuga cy’indege, Ben Gurion cyo muri Israel, Minisitiri w’Intebe, Netanyahu yabanje kuvugisha itangazamakuru asa nk’uca amarenga y’uko haba hari ikintu kibi kigiye kuba, mbere yo kurira indege ajya Athens, mu Bugiliki.

Icyo gihe yagize ati: “Turabizi ko akarere kacu karimo serwakira; ibintu biteye ubwoba birimo kukabamo. Turi maso kandi turi kubikurikiranira hafi. Duhora tuvugana n’inshuti yacu ikomeye, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, harimo n’ikiganiro cy’ejo hashize nyuma ya saa sita.”

Igitero cya drone cyahitanye Soleimani na Al-Muhandis, cyahise kiba nyuma y’amasaha make Netanyahu atangaje ibi.

Ikinyamakuru Haaretz cyo muri Israel kikaba gitangaza ko abayobozi ba Irak bataye muri yombi abantu bane, barimo abakozi babiri bo ku Kibuga cy’Indege cya Baghdad, ndetse n’abakozi babiri ba Kompanyi ya Cham Wings, ba nyir’indege Soleimani yagiyemo ajya muri Irak, bakekwaho gukorana na Amerika.

Hagenimana Thierry

Bana natwe tugususurutse umenye
Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *