Inzigo ikomeye hagati ya Oda Paccy n’umuhanzi mushya Umurerwa Vanessa yari asanzwe abereye manager

Umuhanzikazi Umurerwa Vanessa [Nessa] yashimye Oda Paccy mu gihe cyose bamaze bakorana. Ariko kandi ngo ubu biragoye kongera kugirira icyizere umuntu bitewe n’ibyo uyu muraperikazi yamukoreye byatumye yenda gusezerera umwuga.

Genesisbizz

Umurerwa Vanessa [Nessa]

Yavuze ko nta byinshi yavuga ku cyatumye ava muri Ladies Empire, ariko kandi ngo byubakiye ku kuba yari ahuje akazi na Oda Paccy.

Ati “…Ibyo yanyeretse mu gihe gito twamaranye byanteye n’ubwoba bwo kugumana nawe bivuze ngo twaratandukanye burundu.”

Akomeza ati Oda Paccy yarambabaje cyane. Ni byinshi namuvugaho niyo mpamvu navuze mu magambo macye.”

oda paccy on Twitter: "GOOD MORNING! "Share your smile with the ...

Oda Paccy

Ubwo Oda Paccy aherutse kumurika ku mugaragaro Ladies Empire ntiyigeze yerura ko atakimufasha, ahubwo yavugaga ko uyu mukobwa nawe ‘akiri hafi ye’.

Nessa yasabye abafana be n’abakunzi b’umuziki we kumushyigikira mu rugendo rushya rw’umuziki yatangiye yasohoye indirimbo ebyiri icyarimwe.

Akazuba Cynthia

Bana natwe tugususurutse umenye.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *